Ni
ubwa mbere uyu mugabo ufite imyaka 61 agaragaye kuri uru rutonde rw’abaherwe nyuma y’imyaka myinshi ibikorwa bye by’ubucuruzi n’umuziki bikomeje
kumwongerera umutungo.
Ikinyamakuru
Forbes cyagaragaje ko umutungo wa Dr. Dre waturutse cyane ku bikorwa bye birimo
inzu itunganya umuziki ya Aftermath Entertainment ndetse n’ikigo
cy’ikoranabuhanga mu majwi cya Beats Electronics cyamenyekanye cyane ku izina
rya Beats by Dre.
Dr.
Dre yashinze Beats mu 2006 afatanyije na Jimmy Iovine, wari umuyobozi wa
Interscope Records. Mu 2014 iki kigo cyaguzwe na Apple ku mafaranga agera kuri
miliyari 3$, harimo amafaranga n’imigabane. Nubwo yagurishije iki kigo, Dr. Dre
yakomeje kugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’ikirango cya Beats.
Mu
mwaka ushize (2025), umutungo wa Dr. Dre wongeye kuzamuka cyane nyuma yo gutangiza
ibikorwa by’ubucuruzi afatanyije n’inshuti ye Snoop Dogg.
Aba
bombi batangije ikigo gikora ibinyobwa by’inzoga zo ku rwego rwo hejuru, aho
bahereye ku kinyobwa cyitwa Gin & Juice by Dre and Snoop cyasohotse mu
2024.
Banashyize
ku isoko indi nzoga yitwa Still G.I.N., ifatwa nk’inzoga ya gin yo ku rwego rwo
hejuru, bikomeje kongera amafaranga yinjira mu mufuka w’uyu muraperi
wamenyekanye cyane mu njyana ya hip-hop.
Kwinjira
kwa Dr. Dre kuri uru rutonde bituma aba umuhanzi wa Gatandatu uri ku rutonde
rw’abahanzi bafite umutungo urenga miliyari 1$. Aho asanga abandi barimo Jay-Z,
Beyoncé, Rihanna na Taylor Swift.
Ku
rutonde rusange rwa Forbes 2026 Billionaires List, Dr. Dre ari ku mwanya wa
3332 aho anganya n’abandi barimo Rihanna ndetse na Jared Kushner.
Ni
ukuvuga ko ku rutonde rwa Forbes rugaragaza abantu bose bafite miliyari ku Isi
(abacuruzi, abanyapolitiki, abashoramari n’abahanzi), Dr. Dre ari ku mwanya wa
3332.
Dr.
Dre yatangiye kumenyekana cyane mu myaka ya 1980 ubwo yari umwe mu bagize
itsinda rya rap rya N.W.A, ryagize uruhare rukomeye mu guteza imbere injyana ya
gangsta rap muri Amerika.
Nyuma
yaho yashinze Aftermath Entertainment, inzu yafashije kuzamura abahanzi benshi
bakomeye barimo Eminem, 50 Cent, Eve na The Game.
Mu
rwego rwo kumushimira uruhare yagize mu muziki, Recording Academy yashyizeho
igihembo cyitwa Dr. Dre Global Impact Award, cyahawe abahanzi barimo Jay-Z,
Alicia Keys na Pharrell Williams.
Uyu
munsi Dr. Dre afatwa nk’umwe mu bantu bagize uruhare runini mu iterambere rya Hip-Hop ku Isi, haba mu muziki no mu bucuruzi.

Dr.
Dre yinjiye ku rutonde rw’abaherwe b’Isi rwa 2026 rwa Forbes, aho umutungo we
ugeze kuri miliyari 1$ nyuma y’inyungu yakuye mu bucuruzi bwa Beats by Dre,
Aftermath Entertainment n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi
