Dr. Dre yahishuye impamvu abahanzi batagomba gutinya AI

Imyidagaduro - 23/08/2026 8:30 PM
Share:

Umwanditsi:

Dr. Dre yahishuye impamvu abahanzi batagomba gutinya AI

Umuraperi, akaba n’utunganya indirimbo ndetse n’umushoramari w’Umunyamerika Dr. Dre, yavuze ko ubwenge buhangano (AI) budakwiye gufatwa nk’akaga ku bantu bafite ubushobozi bwo guhanga, ahubwo ko ari igikoresho gishya gishobora gufasha abahanzi mu bikorwa byabo.

Dr. Dre yabigarutseho mu gihe ikoreshwa rya AI mu muziki rikomeje kwiyongera, aho iri koranabuhanga rikoreshwa mu kwandika indirimbo, gukora amajwi, gutunganya umuziki ndetse no gukora amajwi y’abahanzi mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Uyu muhanzi yavuze ko AI ayibona nk’ikindi gikoresho cy’ikoranabuhanga gishobora gufasha abahanzi, ayigereranya n’uko synthesizer yagize uruhare mu guhindura uburyo umuziki wakorwaga ubwo yatangiraga gukoreshwa cyane.

Dr. Dre yavuze ko ikibazo cya AI gishingira cyane ku muntu uyikoresha cyangwa uhanganye na yo. Yagaragaje ko ababona AI nk’akaga ari abantu bafite ikibazo cyo guhanga, mu gihe abafite impano yo guhanga bashobora gushaka uburyo bwo gukoresha iri koranabuhanga mu guteza imbere ibikorwa byabo. Ati: “AI ni igikoresho gusa.”

Ibi Dr. Dre yabivuze mu gihe umuziki ku Isi ukomeje kuganira ku ngaruka n’amahirwe AI izana, cyane cyane mu bijyanye no kwandika indirimbo, gutunganya umuziki, gukora amajwi ndetse n’ibihangano by’abahanzi bikozwe n’ikoranabuhanga.

Mu gihe hari abahanzi bagaragaza impungenge ko AI ishobora kugabanya agaciro k’ubuhanga bwa muntu, Dr. Dre we asa n’uwemera ko iri koranabuhanga rishobora kuba igice cy’iterambere ry’uburyo umuziki ukorwa, igihe rikoreshejwe neza.

Dr. Dre yavuze ko AI atari ikibazo ku bantu bafite ubuhanga bwo guhanga


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...