Dr. Doris yabigarutseho mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, mu gihe hakomeje impaka ku bijyanye n’uko abagore n’abakobwa bafatwa mu gihe imyambarire yabo itabonwa nk’ikwiriye mu bantu cyangwa ahantu runaka.
Yavuze ko iyo amategeko yarenzwe, ababigizemo uruhare bagomba kubiryozwa, ashimangira ko agaciro, icyubahiro n’umutekano by’umugore w’Umunyarwandakazi bitagomba kujya mu mpaka. Ati: “Nta gushidikanya, aho amategeko yarenzwe, ababigizemo uruhare bazabibazwa.”
Yasobanuye ko kuba umuntu ashobora kubona imyambarire y’umugore cyangwa umukobwa nk’idakwiriye, bitamuha uburenganzira bwo kumwambura icyubahiro cyangwa kumufata nabi. Ati: “Icyubahiro cy’umugore ntigihagarara kubera gusa ko hari umuntu ubona imyambarire ye nk’idakwiriye.”
Ibi bivuze ko uko umuntu yambaye, yaba yambaye imyenda migufi, ifunguye cyangwa itandukanye n’ibyo undi muntu yemera, bidakuraho uburenganzira bwe bwo kubahwa no gufatwa nk’umuntu ufite agaciro.
Uyu muyobozi wa RGB, Dr. Doris yavuze ko iki kibazo kidakwiye kureberwa gusa ku myambarire, ahubwo ko gikwiye no gutuma abantu bibaza ku mitekerereze n’indangagaciro z’igihugu. Ati: “Iki kibazo kivuga ku mitekerereze ndetse n’indangagaciro zacu nk’igihugu.”
Yavuze ko itangazo ryonyine ridahagije
Dr. Doris yakomeje avuga ko gutangaza gusa ko ihohoterwa cyangwa gufatwa nabi kw’abagore bidakwiye, bidahagije kugira ngo ikibazo gikemuke. Yagize ati: “Itangazo ryonyine ntirizasubiza ibyo bibazo. Na Guverinoma yonyine ntishobora kubikemura.”
Yasobanuye ko ikibazo nk’iki gisaba uruhare rwa buri wese mu muryango nyarwanda, aho kuba ikibazo gisigirwa inzego za Leta gusa. Ati: “Bisaba uruhare rwa buri wese mu muryango nyarwanda.”
Aha yagaragaje ko gukumira ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa, kubaha uburenganzira bwabo no kubaka ahantu bumva batekanye bidakwiye kuba inshingano za Polisi cyangwa Guverinoma gusa.
Yavuze ko ari ngombwa ko urubyiruko, imiryango itari iya Leta, inzego za Leta, Polisi ndetse n’abandi bagize sosiyete bagira uruhare mu gushaka ibisubizo.
‘Ntabwo twemeranyaga kuri byose’
Dr. Doris yavuze ko ibiganiro byahuje urubyiruko, sosiyete sivile, abayobozi ba Leta na Polisi byari ingenzi kuko byatanze umwanya wo kuvuga ku kibazo mu buryo bweruye kandi nta guhishanya.
Yagize ati: “Ntabwo twemeranyaga kuri byose, kandi ntibyari ngombwa ko twemeranya kuri byose. Ntabwo twari twateranye kugira ngo dusoze ibibazo byose.”
Ibi bigaragaza ko abitabiriye ibyo biganiro bashobora kuba bari bafite ibitekerezo bitandukanye ku bijyanye n’imyambarire, umuco, umutekano, uburenganzira bw’umugore n’uburyo ibyo byose bikwiye guhuza.
Gusa, yavuze ko icy’ingenzi bumvikanyeho ari uko ibiganiro bigomba gukomeza kandi ko abantu bakwiye kurenga ku mpaka bagatangira gukorera hamwe. Ati: “Icyo twemeranyijeho ni ngombwa ko dukomeza kuganira kandi, cyane cyane, tugakorera hamwe.”
Yifuza ko umugore n’umukobwa bumva batekanye
Dr. Doris yavuze ko intego y’ibiganiro nk’ibi ari ukubaka umuryango aho umugore n’umukobwa wese ashobora kumva afite umutekano kandi agahabwa icyubahiro akwiye. Ati: “Tugomba gukorera hamwe kugira ngo tugere ku muryango aho buri mugore n’umukobwa yumva afite umutekano kandi afatwa mu cyubahiro.”
Ubutumwa bwe bushimangira ko kuba hari umuntu utemera imyambarire y’undi muntu bidaha uwo muntu uburenganzira bwo kumutuka, kumukorera ihohoterwa, kumukoraho ku gahato cyangwa kumugirira nabi.
Ku ruhande rumwe, Dr. Doris yagaragaje ko aho amategeko yaba yarenzwe, ababigizemo uruhare bagomba kubiryozwa. Ku rundi ruhande, yasabye ko ikibazo cy’imyambarire n’uburyo abagore bafatwa kitareberwa gusa nk’ikibazo cy’amategeko, ahubwo ko hakenewe no guhindura imyumvire no gukomeza kubaka indangagaciro zubahiriza icyubahiro n’umutekano bya buri wese.
Ibi bibaye mu gihe mu Rwanda hakomeje impaka ku bijyanye n’imyambarire y’abitabira ibitaramo, cyane cyane nyuma y’ibyabaye ku bitabiriye ibirori bitandukanye, aho bamwe mu bakobwa bagiye bagaragara cyangwa bavuga ko babujijwe kwinjira ahabereye ibitaramo kubera imyambarire yabo.
