Dr. Charles Murigande yagizwe Senateri

Amakuru ku Rwanda - 01/12/2025 8:56 PM
Share:
Dr. Charles Murigande yagizwe Senateri

Perezida Paul Kagame yahaye inshingano nshya abayobozi barimo Gen (Rtd) James Kabarebe, Dr. Charles Murigande na Dr. Usta Kayitesi.

Ku mugoroba w'uyu wa Mbere tariki ya 01 Ukuboza 2025 hatangajwe abayobozi bashya mu nzego nkuru zitandukanye bashyizweho na Perezida Paul Kagame.

Ni amakuru yamenyekanye binyuze mu itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w'Intebe, Dr. Justin Nsegiyumva ari nawe washyize umukono kuri iri tangazo mu izina rya Perezida Kagame.

Dr. Charles Murigande wakoze mu nzego zitandukanye z'igihugu aho yabaye Minisitiri ndetse akaba na Ambasaderi, yagizwe Senateri na Perezida Kagame. 

Kuva mu myaka ibiri ishize, yatanze umusanzu ukomeye ivugabutunwa binyuze mu itegurwa ry'igiterane ngarukamwaka cya Rwanda Shima Imana aho yari Umuhuzabikorwa wacyo.

Mu bandi bahawe imirimo mishya n'Umukuru w'Igihugu, ni Gen (Rtd) James Kabarebe wagizwe Umujyanama Mukuru mu by'Umutekano muri Perezidansi ya Repubilika, Dr. Usta Kayitesi wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane.

Dr. Telesphore Ndabamenye yagizwe Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, naho Dr. Solange Uwituze agirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi.

Itangazo ryavuye mu Biro bya Minisitiri w'Intebe 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...