Dr. Charles Murigande yagizwe Senateri

Amakuru ku Rwanda - 01/12/2025 8:56 PM
Share:
Dr. Charles Murigande yagizwe Senateri

Perezida Paul Kagame yahaye inshingano nshya abayobozi barimo Gen (Rtd) James Kabarebe, Dr. Charles Murigande na Dr. Usta Kayitesi.

Ku mugoroba w'uyu wa Mbere tariki ya 01 Ukuboza 2025 hatangajwe abayobozi bashya mu nzego nkuru zitandukanye bashyizweho na Perezida Paul Kagame.

Ni amakuru yamenyekanye binyuze mu itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w'Intebe, Dr. Justin Nsegiyumva ari nawe washyize umukono kuri iri tangazo mu izina rya Perezida Kagame.

Dr. Charles Murigande wakoze mu nzego zitandukanye z'igihugu aho yabaye Minisitiri ndetse akaba na Ambasaderi, yagizwe Senateri na Perezida Kagame. 

Kuva mu myaka ibiri ishize, yatanze umusanzu ukomeye ivugabutunwa binyuze mu itegurwa ry'igiterane ngarukamwaka cya Rwanda Shima Imana aho yari Umuhuzabikorwa wacyo.

Mu bandi bahawe imirimo mishya n'Umukuru w'Igihugu, ni Gen (Rtd) James Kabarebe wagizwe Umujyanama Mukuru mu by'Umutekano muri Perezidansi ya Repubilika, Dr. Usta Kayitesi wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane.

Dr. Telesphore Ndabamenye yagizwe Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, naho Dr. Solange Uwituze agirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi.

Ibyihariye kuri Dr. Charles Murigande wagizwe Senateri

Dr. Charles Murigande yavutse ku wa 15 Kanama 1958, ni umwe mu banyapolitiki bakomeye mu Rwanda. Yabaye umuyobozi mu nzego za Leta mu myanya itandukanye irimo: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga (2002–2008), Minisitiri w’Imiyoborere (2008–2009), Minisitiri w’Uburezi (2009–2011).

Mbere yo kujya mu kiruhuko cy'izabukuru yabaye Umuyobozi Wungirije wa Kaminuza y'u Rwanda ushinzwe iterambere. Mbere yaho, kuva muri Kanama 2011 kugeza muri Werurwe 2015, yari Ambasaderi w’u Rwanda mu Buyapani, afite n’ubundi bubasha bwo guhagararira u Rwanda muri Australia, New Zealand, Thailand na Philippines.

Yabaye kandi Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Kepler College (Rwanda), akaba ari zo nshingano yari afite mbere y'uko agirwa Senateri ku wa Mbere tariki ya 01 Ukuboza 2025.

Murigande yavukiye i Butare mu Rwanda. Mu 1960, umuryango we wahungiye mu Burundi, ari naho yakuriye nk’impunzi. Ni ho yize amashuri abanza, ayisumbuye anahatangirira kaminuza. Yakomeje amasomo ye mu Bubiligi, aho mu 1986 yahawe impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD) mu mibare mu rwego rwo hejuru cyane muri Facultés Universitaires Notre Dame de la Paix, i Namur.

Guhera mu 1986 kugeza mu 1988, yakoze nk’umujyanama mu bya siyansi ku Muyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubushakashatsi bw’Imiterere y’Ikirere cy'u Burundi (IGEBU), anabifatanya no kuyobora Ikigo gishinzwe ikoranabuhanga no kubara imibare muri iryo shuri.

Muri Mutarama 1989, Murigande yinjiye muri Howard University i Washington D.C. muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’umusobanuzi mu bushakashatsi (Post-doctoral fellow). Nyuma yabaye Umwarimu wungirije (Assistant Professor) ndetse anayobora Ishami rya Biostatistics muri Koleji y’Ubuvuzi y’iyo kaminuza.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Dr. Charles Murigande yahisemo kureka akazi ke ka kaminuza muri Howard University agaruka mu Rwanda kugira ngo atange umusanzu mu kubaka igihugu. Muri icyo gihe kandi yari Umuvugizi wa RPF-Inkotanyi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Imyanya y’ubuyobozi yagiye anyuramo kuva mu 1994

Nzeri 1994 – Kanama 1995: Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’Ububanyi n’Amahanga

Nzeri 1995 – Werurwe 1997: Minisitiri w’Ubwikorezi n’Itumanaho

Mata 1997 – Gicurasi 1998: Umuyobozi Mukuru (Rector) wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda

1998 – 2002: Umunyamabanga Mukuru wa RPF-Inkotanyi (yatowe bwa mbere ku wa 15 Gashyantare 1998, yongera gutorwa ku wa 23 Ukuboza 2002)

Ku wa 15 Ugushyingo 2002, yagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane. Nyuma yo kumara imyaka irenga itanu kuri uwo mwanya, ku wa 8 Werurwe 2008 yimuriwe muri Minisiteri y’Imiyoborere, naho ku wa 26 Nyakanga 2009 ahabwa kuyobora Minisiteri y’Uburezi.

Yabaye Minisitiri w’Uburezi hafi imyaka ibiri mbere yo gusimburwa na Pierre Habumuremyi mu mwaka wa 2011. Yahise agirwa Ambasaderi w’u Rwanda mu Buyapani, aho yerekanye impapuro zimwemerera guhagararira igihugu (credentials) ku Mwami Akihito ku wa 4 Ukwakira 2011.

Mu rugendo rwe rwa kaminuza, Murigande yanditse kandi asohora inyandiko nyinshi z’ubushakashatsi mu binyamakuru mpuzamahanga byemewe n’abahanga (peer-reviewed journals).

Itangazo ryavuye mu Biro bya Minisitiri w'Intebe 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...