Uyu musore abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yagaragaje ko afite agahinda kenshi ko kubura umukunzi we bari bamaze igihe kirekire bakundana.
Yagize ati" Sinzi uko ngiye guhangana n'ubuzima udahari ari wowe mbaraga nakoreshaga".
Uyu mukobwa bakundanaga, yitwa Neema, amakuru avuga ko yitabye Imana arohamye mu mazi ku itariki ya 3 Ukwakira 2023.
Inshuti n'abavandimwe b'uyu musore, bakaba bakomeje kumufata mu mugongo no kumwihanganisha babinyujije mu mbuga nkoranyambaga zabo, cyane ko biba ari ibihe bigoye cyane.

Abantu batandukanye bakomeje kumwihanganisha
Uyu musore ubusanzwe akaba azwiho ubuhanga budasanzwe mu gukora mu mirya ya gitari.
Itsinda rya Symphony Band, ni bamwe mu bahanga mu gucurangira abahanzi u Rwanda rufite kugera kuri uyu munsi, kuko bacurangira abahanzi mu bitaramo byinshi cyane bibera hano mu Rwanda.
Kuri ubu kandi bakaba bari no kuzengurukana n'abahanzi mu Ntara z'igize igihugu mu iserukiramuco rya MTN Iwacu Muzika Festival.
Frank uri mu bagize itsinda rya Symphony Band, ari mu gahinda ko kubura umukunzi we 