Dosiye 2, 800 zakemukiye mu buhuza- Col. Pacifique Kayigamba uyobora RIB –VIDEO

Amakuru ku Rwanda - 09/12/2025 6:09 AM
Share:

Umwanditsi:

Dosiye 2, 800 zakemukiye mu buhuza- Col. Pacifique Kayigamba uyobora RIB –VIDEO

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko kuva muri Mutarama kugeza mu Ukuboza 2025, dosiye 2,800 zakiriwe n’uru rwego zabashije gukemuka binyuze mu buhuza, ku buryo zitagejejwe mu nkiko kuko impande zombi zahuye zikiyunga hatabayeho kuregerana.

Ibi byatangajwe n’Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Col. Pacifique Kayigamba Kabanda, kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Ukuboza 2025, mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye ku cyicaro cy’Urukiko Rukuru, mu rwego rwo gutangiza Icyumweru cy’Ubutabera.

Col. Kayigamba yavuze ko RIB ishyigikiye gahunda y’ubuhuza yatangijwe mu 2022, kandi ko ariyo mpamvu buri dosiye yakirwa idahita yoherezwa ku Bushinjacyaha. Iyo impande zirebwa n’ikirego zifite ubushake bwo kwiyunga, RIB irabashyigikira bagakemura ikibazo mu bwumvikane.

Yagize ati: “RIB nk’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha dushyigikiye iyi gahunda, cyane ko ari gahunda ya Leta. Kugira ngo mubyumve neza, reka ndebe uyu mwaka gusa: guhera muri Mutarama kugeza mu Ukuboza tumaze gukemura dosiye 2,800 binyuze mu buhuza.”

Yakomeje avuga ko ibi bigaragaza uruhare rwa RIB mu guhosha amakimbirane adakwiye kugera mu nkiko, bityo bikagabanya umubare w’imanza zinjira mu nzego z’ubutabera.

Col. Kayigamba yavuze ko mu mabwiriza RIB itanga ku bagenzacyaha, harimo kubumvisha ko ubuhuza ari inzira ikwiye gushyirwa imbere igihe cyose impande zibishaka. Yemeza ko kuba impande zemeranya kwiyunga bifite akamaro kanini mu kubaka umuryango nyarwanda utekanye.

Ati: “Mu mabwiriza dutanga, uretse ko biri muri politiki ya Leta, dutegereza ko igihe cyose uwakorewe icyaha n’ukekwa bagaragaje ubushake bwo kwiyunga, ari byo by’ingenzi kurusha kubakorera dosiye. Igihe cyose bishoboka turabishyigikira, kandi turabikora.”

Yongera ho ati “Ni yo mpamvu muri uyu mwaka wonyine tumaze gukemura dosiye 2,800 mu nzira y’ubuhuza.”

Gahunda y’ubuhuza imaze kwerekana umumaro mu kugabanya umubare w’imanza zishyikirizwa inkiko, ndetse no gufasha abaturage kubona ubutabera bwihuse.

Ni gahunda ishingiye ku kunga impande zidacana uwaka, aho byose bikorwa hihutirwa kandi hatabayeho igihombo cy’igihe cyangwa amafaranga yo guhangana mu nkiko.

Icyumweru cy’Ubutabera cyatangijwe kigamije kugaragaza ibyo inzego z’ubutabera zimaze kugeraho, gukemura ibibazo by’abaturage, no gukangurira abantu kurushaho gukoresha inzira z’ubuhuza n’ubwiyunge.


Umunyamabanga Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Col. Pacifique Kayigamba Kabanda, yavuze ko dosiye 2,800 zakemukiye mu buhuza muri uyu mwaka wa 2025


Col. Pacifique Kayigamba Kabanda yasobanuye uruhare rw’ubuhuza mu gukemura amakimbirane, yumvikanisha ko ari gahunda yo gushyigikirwa kuko itanga umusaruro

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO N’UMUYOBOZI MUKURU WA RIB, COL. PACIFIQUE


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...