Ibi byatangajwe n’Umunyamabanga
Mukuru wa RIB, Col. Pacifique Kayigamba Kabanda, kuri uyu wa Mbere tariki ya 8
Ukuboza 2025, mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye ku cyicaro cy’Urukiko
Rukuru, mu rwego rwo gutangiza Icyumweru cy’Ubutabera.
Col. Kayigamba yavuze ko RIB
ishyigikiye gahunda y’ubuhuza yatangijwe mu 2022, kandi ko ariyo mpamvu buri
dosiye yakirwa idahita yoherezwa ku Bushinjacyaha. Iyo impande zirebwa
n’ikirego zifite ubushake bwo kwiyunga, RIB irabashyigikira bagakemura ikibazo mu
bwumvikane.
Yagize ati: “RIB nk’urwego
rw’igihugu rw’ubugenzacyaha dushyigikiye iyi gahunda, cyane ko ari gahunda ya
Leta. Kugira ngo mubyumve neza, reka ndebe uyu mwaka gusa: guhera muri Mutarama
kugeza mu Ukuboza tumaze gukemura dosiye 2,800 binyuze mu buhuza.”
Yakomeje avuga ko ibi bigaragaza
uruhare rwa RIB mu guhosha amakimbirane adakwiye kugera mu nkiko, bityo
bikagabanya umubare w’imanza zinjira mu nzego z’ubutabera.
Col. Kayigamba yavuze ko mu
mabwiriza RIB itanga ku bagenzacyaha, harimo kubumvisha ko ubuhuza ari inzira
ikwiye gushyirwa imbere igihe cyose impande zibishaka. Yemeza ko kuba impande
zemeranya kwiyunga bifite akamaro kanini mu kubaka umuryango nyarwanda utekanye.
Ati: “Mu mabwiriza dutanga, uretse
ko biri muri politiki ya Leta, dutegereza ko igihe cyose uwakorewe icyaha
n’ukekwa bagaragaje ubushake bwo kwiyunga, ari byo by’ingenzi kurusha
kubakorera dosiye. Igihe cyose bishoboka turabishyigikira, kandi turabikora.”
Yongera ho ati “Ni yo mpamvu muri
uyu mwaka wonyine tumaze gukemura dosiye 2,800 mu nzira y’ubuhuza.”
Gahunda y’ubuhuza imaze kwerekana
umumaro mu kugabanya umubare w’imanza zishyikirizwa inkiko, ndetse no gufasha
abaturage kubona ubutabera bwihuse.
Ni gahunda ishingiye ku kunga
impande zidacana uwaka, aho byose bikorwa hihutirwa kandi hatabayeho igihombo
cy’igihe cyangwa amafaranga yo guhangana mu nkiko.
Icyumweru cy’Ubutabera cyatangijwe kigamije kugaragaza ibyo inzego z’ubutabera zimaze kugeraho, gukemura ibibazo by’abaturage, no gukangurira abantu kurushaho gukoresha inzira z’ubuhuza n’ubwiyunge.
Umunyamabanga Mukuru w'Urwego
rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Col. Pacifique Kayigamba Kabanda, yavuze ko
dosiye 2,800 zakemukiye mu buhuza muri uyu mwaka wa 2025
Col. Pacifique Kayigamba Kabanda yasobanuye
uruhare rw’ubuhuza mu gukemura amakimbirane, yumvikanisha ko ari gahunda yo
gushyigikirwa kuko itanga umusaruro
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO N’UMUYOBOZI MUKURU WA RIB, COL. PACIFIQUE