Uyu muhanzi wiyise Dogiteri w’umuziki muri Uganda, ibi bishushyanyo, aherutse kubishyira ku ijosi rye mu minsi mike ishize ubwo yari muri Afurika y’epfo afata amwe mu mashusho y’indirimbo ze.
Mu mazina yiyanditseho, harimo ibishushanyo bigize amazina y’abana be bane yashushanyishije ku kuboko ndetse n’ikindi gishushanyo cy’izina ry’umugore we Daniella ari na we bakiri kumwe kugeza ubu.
Dorotia usigaye aba muri Kenya, muri Arusha, ngo akimara kubona amafoto ya Chemeleone y’ibi bishushanyo, nk’uko ikinyamakuru Redpepper cyabitangaje, ngo byaramubabaje cyane dore ko yanze kongeramo izina ry’umukobwa babyaranye witwa Ayla Mayanja.
Uyu Dorotia aka Onsea Griet yabifashe nk’aho Chameleone atemera uyu mwana witwa Ayla Mayanja babyaranye ndetse akaba atamushyira mu mubare w’abana be.
N’ubwo Dorotia yababajwe n’uko uyu muhanzi atagifata Ayla Mayanja nk’umwana we, Chameleone we nta kibazo na gito abifiteho ndetse n’igihe yatangazaga iby’ibi bishushanyo ntabwo yigeze avuga ko hari undi mwana wa gatanu afite hanze. Kuri ubu ari muri Australia aho yagiye gukorera ibitaramo bitandukanye yise TUBONGE Live Concerts 2014.
Dorotia aba muri Arusha, akaba afite hoteli ye bwite yitwa Onsea International hotel akaba yibanira na mukuru we w’umucamanza mu rukiko rya ICC muri Arusha rwashyiriweho u Rwanda kugira ngo ruburanishe abgize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
REBA INDIRIMBO DOROTIA CHAMELEONE YAHIMBIYE UYU MUKUNZI WE:
Munyengabe Murungi Sabin