Dore umutobe wagufasha kongera insoro zitukura mu mubiri wawe

Ubuzima - 31/07/2018 12:15 PM
Share:

Umwanditsi:

Dore umutobe wagufasha kongera insoro zitukura mu mubiri wawe

Iyo tuvuze ubuzima, buri wese atekereza ku gukora neza k’umubiri w’umuntu, ariko benshi ntibakunze gutinda ku kwibaza ko kugira ngo wa mubiri ukore neza haba hasabwa imbaraga n’amaraso ahagije, Ayo maraso rero iyo abaye make na bwa buzima ntibuba bugihari bwose.

Gucika intege, umunaniro ukabije kandi nta mpamvu yawuteye ndetse ukumva nta mbaraga usigaranye mu mubiri byose biterwa n’uko nta maraso ahagije ari mu mubiri wawe. Umutobe tugiye kurebera hamwe rero ni wo wonyine wabasha kongera kugarura amaraso umuntu aba yatakaje bityo n’imbaraga zikagenda ziza.

Dore rero bimwe mu bintu byoroshye cyane wakwifashisha mu gukora umutobe wongera isoro zitukura ari nazo soko y’amaraso aba mu mubiri w’umuntu; Ufata ikilo kimwe cya betteraves, umutobe w’indimu imwe, garama 500 za karoti, amacunga 2 cyangwa 3, pommes ebyiri na garama 500 z’ubuki.

Betterave rero ni rumwe mu mboga zitangaje ku isi kuko rurimo intungamubiri zihambaye zirimo vitamin zitandukanye, ubutare, calcium byose bigira uruhare mu kongera ingano y’amaraso mu mubiri w’umuntu. Kimwe n’ibindi twavuze haruguru, byose bifite ubushobozi bwo kongera amaraso no gutanga imbaraga mu mubiri.

Uko bikorwa:

Utunganya bya bindi byose twavuze ukabikatamo utuntu duto cyane ukabisya mu cyuma cyabugenewe ubundi ukavangamo ubuki, nyuma rero ukuramo umutobe ungana na mili litilo 2000 ugomba kunywa hagati y’iminsi 15 na 20, ukajya ubinywa mu gitondo nta kindi kintu urashyira mu kanwa. Kubikora kabiri mu mwaka bizagufasha guhorana amaraso ahagije n’imbaraga nyinshi mu mubiri wawe.

Src: amelioretasante.com


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...