Dore uko wakwitwara imbere y'umuntu ugusuzugura

Utuntu nutundi - 19/03/2025 6:12 AM
Share:

Umwanditsi:

Dore uko wakwitwara imbere y'umuntu ugusuzugura

Gusuzugurwa ni ibintu bitera agahinda cyane, iyo umuntu agusuzuguye ushobora gusigara wibaza impamvu ibimuteye cyangwa uko wakwitwara muri ako kanya, niba nawe ugomba guhita umubwira nabi cyangwa hari ubundi buryo bwiza wakwitwara. Inzobere mu itumanaho zigaragaza uburyo bwiza wakwitwara mu gihe umuntu runaka agusuzuguye.


Hari ibyo abantu bita guca agasuzuguro, nyamara bakabikora mu buryo bubi nko kwihenura ku bandi, kubabwira nabi, ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, n’ibindi. 

Nyamara uburyo bwiza bwo guca agasuzuguro ni ukubanza ukitonda ndetse ugakora igikwiye. Banza utuze, mbere yo kugira ikindi ukora, nyuma yo gutuza ni bwo uzamenya icyo gukora gikwiye. 

Dore uburyo 6 bwiza wakwitwaramo mu gihe umuntu agusuzuguye, nk’uko tubikesha wikihow.com.

1.       Banza umenye icyihishe inyuma y’ako gasuzuguro: Agasasuzuguro karababaza cyane ariko ntabwo ari buri gihe umuntu abwira undi amagambo mabi agambiriye kumusuzugura. 

Ntabwo buri kintu cyose umuntu akubwiye kikakubabaza kiba ari agasuzuguro, ushobora no kuba ari wowe urakazwa n’ubusa cyangwa yari abivuze agamije kuguserereza bisanzwe. 

Ni byiza kubanza ukabaza umuntu icyo yari agamije, gerageza ukoreshe imvugo itarimo agasuzuguro nku kumubaza uti “ushatse kuvuga iki?"

 

2.       Fata umwanya wo gutuza niba urakaye: Guhubuka ugapfa kuvuga ikikujemo cyose mu gihe warakaye, nta kindi byakumarira uretse kugushora mu makimbirane adakenewe. Birumvikana kandi ni ibisanzwe kurakara mu gihe umuntu agusuzuguye, nyamara nta kindi umujinya ukoresha uretse amakosa. 

Mu gihe rero urakaye, ni ngombwa kubanza ugatuza byaba ngombwa ukigendera kugira ngo hatagira amakosa ukora ukazayicuza mu gihe utagifite umujinya.

3.       Menya uburemere bw’ikibazo: Niba umuntu agusuzuguye cyangwa akakurakaza mu buryo bworoheje, ni byiza kubyirengagiza ugakomeza ubuzima. Guhangana n’umuntu ntacyo bishobora kugufasha, ndetse bishobora no kukubyarira ibindi bibazo. 

Ariko niba bikabije ndetse bibangamira n’ubuzima bwawe bwa buri munsi, ni ngombwa kwicara n’uwo muntu mukabiganiraho. Urugero: niba umuntu aguciyeho akagukandagira atabishaka, ibyo ntabwo bikabije ku buryo wabigira birebire, nyamara niba umuntu aguhoza ku nkeke akabangamira amahoro yawe y’umutima, ni ngombwa ko mubikemurira hamwe.

 

4.       Musubizanye ikinyabupfura n’ubwitonzi: Abanyarwanda bakunze kuvuga bati “ijambo ryiza ni mugenzi w’Imana," hari igihe amagambo meza ari yo yonyine yakuraho intonganya. Niba umuntu agusuzuguye, kumubwira nabi ntacyo byakemura ahubwo byarushaho kubateranya. 

Aho kurakara cyangwa kwihorera, gerageza umubwire neza uti “amagambo umbwiye nu mabi, urambabaje cyane." Cyangwa umubwize ukuri uti “iyo umbwiye uko birambabaza."

 

5.       Muhe amahirwe yo kwisobanura: Umuntu ashobora kukurakaza ariko atari abugambiriye, cyangwa ibyo yari agiye kuvuga ukabyumva nabi. Ni byiza kubanza kumwumva, umutege amatwi kandi nagusaba imbabazi umubabarire. Si byiza kubika inzika, niba umuntu amenye ikosa rye akanasaba imbabazi, nubabarire kugira ngo umubano wanyu utazamo agatotsi.

 

6.       Ugomba kugira imipaka ntarengwa mu buzima bwawe: Mu gihe ubona ko agasuzuguro gakabije, ndetse ko uwo muntu adateganya guhinduka, ahora agusuzugura yitwaje gusa ko uri umuntu mwiza utareka kumubabarira ni byiza ko wa wareka gokomeza kwizirika ku muntu udateganya guhinduka maze ukamukura mu mubare w’incuti zawe. Icya mbere gifite agaciro ni amahoro yawe y’umutima, kurusha incuti zitaguha agaciro.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...