
Hari ibyo abantu bita guca agasuzuguro, nyamara bakabikora mu buryo bubi nko kwihenura ku bandi, kubabwira nabi, ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, n’ibindi.
Nyamara uburyo bwiza bwo guca agasuzuguro ni ukubanza ukitonda ndetse ugakora igikwiye. Banza utuze, mbere yo kugira ikindi ukora, nyuma yo gutuza ni bwo uzamenya icyo gukora gikwiye.
Dore uburyo 6 bwiza wakwitwaramo mu gihe umuntu agusuzuguye, nk’uko tubikesha wikihow.com.
1. Banza umenye icyihishe inyuma y’ako gasuzuguro: Agasasuzuguro karababaza cyane ariko ntabwo ari buri gihe umuntu abwira undi amagambo mabi agambiriye kumusuzugura.
Ntabwo buri kintu cyose umuntu akubwiye kikakubabaza kiba ari agasuzuguro, ushobora no kuba ari wowe urakazwa n’ubusa cyangwa yari abivuze agamije kuguserereza bisanzwe.
Ni byiza kubanza ukabaza umuntu icyo yari agamije, gerageza ukoreshe
imvugo itarimo agasuzuguro nku kumubaza uti “ushatse kuvuga iki?"
2. Fata umwanya wo gutuza niba urakaye: Guhubuka ugapfa kuvuga ikikujemo cyose mu gihe warakaye, nta kindi byakumarira uretse kugushora mu makimbirane adakenewe. Birumvikana kandi ni ibisanzwe kurakara mu gihe umuntu agusuzuguye, nyamara nta kindi umujinya ukoresha uretse amakosa.
Mu gihe rero urakaye, ni ngombwa kubanza ugatuza byaba ngombwa ukigendera kugira ngo hatagira amakosa ukora ukazayicuza mu gihe utagifite umujinya.
3. Menya uburemere bw’ikibazo: Niba umuntu agusuzuguye cyangwa akakurakaza mu buryo bworoheje, ni byiza kubyirengagiza ugakomeza ubuzima. Guhangana n’umuntu ntacyo bishobora kugufasha, ndetse bishobora no kukubyarira ibindi bibazo.
Ariko niba
bikabije ndetse bibangamira n’ubuzima bwawe bwa buri munsi, ni ngombwa kwicara
n’uwo muntu mukabiganiraho. Urugero: niba umuntu aguciyeho akagukandagira
atabishaka, ibyo ntabwo bikabije ku buryo wabigira birebire, nyamara niba umuntu
aguhoza ku nkeke akabangamira amahoro yawe y’umutima, ni ngombwa ko
mubikemurira hamwe.
4. Musubizanye ikinyabupfura n’ubwitonzi: Abanyarwanda bakunze kuvuga bati “ijambo ryiza ni mugenzi w’Imana," hari igihe amagambo meza ari yo yonyine yakuraho intonganya. Niba umuntu agusuzuguye, kumubwira nabi ntacyo byakemura ahubwo byarushaho kubateranya.
Aho kurakara cyangwa kwihorera, gerageza umubwire neza uti “amagambo
umbwiye nu mabi, urambabaje cyane." Cyangwa umubwize ukuri uti “iyo umbwiye uko
birambabaza."
5.
Muhe
amahirwe yo kwisobanura: Umuntu ashobora kukurakaza ariko atari abugambiriye,
cyangwa ibyo yari agiye kuvuga ukabyumva nabi. Ni byiza kubanza kumwumva,
umutege amatwi kandi nagusaba imbabazi umubabarire. Si byiza kubika inzika,
niba umuntu amenye ikosa rye akanasaba imbabazi, nubabarire kugira ngo umubano
wanyu utazamo agatotsi.
6.
Ugomba
kugira imipaka ntarengwa mu buzima bwawe: Mu gihe ubona ko agasuzuguro
gakabije, ndetse ko uwo muntu adateganya guhinduka, ahora agusuzugura yitwaje
gusa ko uri umuntu mwiza utareka kumubabarira ni byiza ko wa wareka gokomeza
kwizirika ku muntu udateganya guhinduka maze ukamukura mu mubare w’incuti zawe.
Icya mbere gifite agaciro ni amahoro yawe y’umutima, kurusha incuti zitaguha
agaciro.