Kurota wakutse amenyetso cyangwa ufite ibihanga, cyangwa ukarota ava mu kanwa agwa hasi, ni ikimenyetso simusiga kigaragaza ko
ushobora kuba uzahura n’igihombo runaka cyangwa uzagira ibyago byo kubura
umuntu.
Izi nzozi zikunda kurotwa cyane n’abagore kurenza
abagabo. Aha ikinyamakuru Sleepfoundation kivuga ko ibi bishobora no guterwa n’uko
wiyumvamo imbaraga nke, kwiburira icyizere ndetse n’ibindi bigendanye nabyo.
Mu bindi bishobora kuba imbarutso yo kuba warota uri
gukuka amenyo harimo kuba nta muntu ufite ubwira ibibazo byawe, muri make ufite
byinshi wavuga ariko nta muntu wo kubwira ufite. Guhomba akazi, amafaranga ndetse
n’ikintu gikomeye cyo kuba wabura umwe mubo wita inshuti cyangwa umuryango wawe
cyangwa uwo mwashakanye.
Ese ushobora gutandukanya muri wowe ibintu bikubuza kwishima ? Ese hari umuntu mu buzima bwawe ushaka kuzajya uganira nawe, cyangwa ntawe ugira utura ibikubabaje ? Ese hari uburyo bundi ufite bwo kubona amafaranga ?
Kuba wamenya kwimenya wowe
ubwawe ni kimwe mu bintu bituma habaho gutuza no munzozi ukarota
ibitakuremereye. Nyuma yo kurota bene izi nzozi usabwa kwicara hamwe ugatuza
ugasaba Imana kuguha amahoro yo mu mutima.