Nyuma y’uko iri rushanwa ritangijwe ku mugaragaro,igikorwa cyo gutora cyahise gifungurwa aho abantu bashobora gutangira guha amahirwe abitabiriye aya marushanwa babaha amajwi.Nk’uko kandi amajwi y’abakurikira iri rushanwa ahabwa agaciro, ni muri urwo rwego abanyarwanda babiri bari muri iri rushanwa bakomeje gusaba abanyarwanda bagenzi babo kubatora.

Arthur arasaba abanyarwanda kumutora ari benshi
Uburyo bwo gutora
Kugira ngo ubashe guha amahirwe aba banyarwanda babiri bari muri Big Brother Africa ku nshuro ya 9 hari uburyo butandukanye bwo gutora aribwo SMS,internet,Wechat,ndetse na Mobile services.
Ushaka gutora ku buryo bwa internet ujya ku rubuga DSTV Connect ari rwo: http://campaigns.dstv.com/getconnected/ ukuzuzamo e-mail na password yawe ugakurikiza amabwiriza uhabwa.Iyo ibi ubirangije ubona ubutumwa bwa e-mail bukumenyesha ko wemerewe gutora.

aha niho wiyandikisha kugira ngo ubashe gutora ukoresheje internet
Iyo urangije iki cyiciro ujya ku rubuga rwo gutoreraho arirwo:http://bigbrotherafrica.dstv.com/Vote ukuzuzamo ibyo baguhaye muri e-mail yawe maze ukareba izina ry’uwo ushaka gutora hagati ya Arthur na Frankie ugakanda ahanditse Vote.

Iyo ukanze kuri vote bakubaza niba koko ushaka gutora uwo uhisemo

Iyo umaze gutora ubona ubutumwa bugushimira ndetse bunakwereka inshuro usigaje gutora

Ushobora gutora Arthur ubinyujije ku butumwa bugufi SMS

Ushobora kandi guha amahirwe Frankie Joe
Ushaka gutora ukoresheje uburyo bwa SMS ujya ahandikirwa ubutumwa maze ukandika ijambo “vote”rikurikiwe n’izina ry’uwo utoye maze ukohereza kuri 1616 kuri sosiyete iyo ariyo yose yaba Tigo,MTN,cyangwa Airtel.Ubu butumwa butwara ikiguzi cy’amafaranga 50 gusa.
Iyo umaze gutora uhita ubona butumwa bugushimira ku gikorwa umaze gukora ndetse ukabona n’inshuro usigaje gutora dore ko umuntu yemerewe gutora inshuro 100 gusa.
Robert Musafiri
