Iyi ndwara ituma umuntu atabasha kugenda neza nk’uko
yari asanzwe agenda. Ibi biba imbogamizi cyane dore ko bigaragara by’umwihariko
ku bagore batwite, cyangwa abandi bahagarara igihe kirekire bitewe n’akazi kabo, gufunga inkweto cyane cyangwa izindi mpamvu zitandukanye.
Ibi kandi bishobora no guterwa n’ubwiyongere bw’ibiro, ndetse n’umubyibuho ukabije wa nyiri ubwite.
DORE
UBURYO USHOBORA GUKORESHA UKABASHA GUKIRA IYI NDWARA.
1. Ujye ukunda
kuzamura amaguru yawe, uyarenze umutima wawe.
Mu gihe uri mu rugo, ushobora gukoresha icyo ari cyo cyose kirimo; Nk’umusego, intebe ndetse n’ibindi mu rwego rwo kuzamura amaguru yawe.
Ibi bigufasha kugabanya uburibwe ndetse no kwiyongera k’ububyimbe bw’amaguru yawe afata hasi ku gatsinsino.
Abagore batwite bagirwa inama yo kudahagarara amasaha menshi
cyane, kugira ngo amaguru yabo atavaho abyimba.
2. Kunanura
ibirenge.
Kugerageza kujya unanura ibirenge byawe ubikorera ‘Masaje’
bituma indwara igenda burundu, kuko bifasha amaraso gutembera neza n’imitsi
ikaruhuka.
3. Gukora
imyitozo ngororamubiri.
Yego rwose, gukora imyitozo ngororamubiri ni ingenzi
cyane kandi birafasha rwose. Kuba wava hano ukajya hariya birafasha. Ibi bituma n’ubundi
burwayi wari wifitemo nabwo bubasha kugenda, nk’uko ubushakashatsi bubigaragaza.
4. Hindura
amafunguro.
Mu rwego rwo kurwanya iyi ndwara yo kubyimba amaguru,
uba usabwa no guhindura amafunguro kuko nabyo bishobora gufasha, gusa ukibanda
ku ndyo yuzuye ugabanya amafunguro yiganjemo ‘Sodium’ cyane.
5. Gutakaza
ibiro.
Ibi bigendana no kuba wakora imyitozo ngororamubiri nk’uko
twabigarutseho mu ngingo yo hejuru.
6. Gufata
amafunguro yiganjemo ‘Potassium’.
Kuba umubiri utarimo ‘Potassium’ bituma habaho
umuvuduko w’amaraso, no kubura amazi bikagutera uburwayi. Uragirwa inama yo kujya
wibanda ku mafunguro akungahaye kuri ‘Potassium’.
7. Kunywa amazi
cyane.
Ikinyamakuru Healthline dukesha iyi nkuru kigaragaza
ko byibura uba usabwa kunywa amazi angana n’udukombe 8 kuzamura ku munsi, kugira
ngo ubashe gukira iyi ndwara.