Nibyo rwose kumenya imikurire y’umwana no
gukurikirana ubumenyi bwe bitangira akiri muto. Iyo umwana ari munda hari
amasomo amwe n’amwe yiga, ariko ntabwo aba arashobora kumenya uko yayatandukanya
na cyane ko iyo ageze ku isi aribwo abona abantu bose yumvaga ubwo yari munda. Ibi
bituma umwana agira amatsiko yo kumenya ndetse no gukurikirana neza aho
azerekeza ubuzima bwe.
1. Mureke akine.
Gukina nicyo kintu cya mbere cyiza ku mwana. Nk’uko
umubyeyi aba agomba kumenya ko azakorera umuryango we, ni nako n’umwana aba azi
neza ko gukina aricyo cya mbere. Kugira umufashe mu gukuza ubwenge bwe neza, mureke akine.
Iyo umwana akinnye, aba ari kwiga. Gukina ntabwo
bizamura amarangamutima ye gusa, ahubwo gukina bizamura n’ingano y’ubwenge yari
afite, bigakuza ikigero bwariho. Ababyeyi
baba basabwa kumarana igihe n’abana babo, bakinana, abarezi basabwa
cyane kumarana igihe n’abana ku ishuri bakinana.
2. Musomere ibitabo bitandukanye kandi buri munsi.
Niba hari ikintu gifasha umwana wawe kuzamuka vuba mu
bwenge, ni ugusoma kandi ukamusomera neza. Ibi bishobora gutuma umwana atangira
kumenya ingombajwi, inyajwi ,.. mu gihe wabikoze neza. Mu rwego rwo kugira ngo
uzamure ubwenge bwe rusange, umubyeyi cyangwa undi muntu umwegereye aba
asabwa kumusomera ibitabo mu ndimi zitandukanye.
Umubyeyi aba asabwa gusomera umwana we ibitabo mbere
yo kuryama.
3. Mujye mukina
imikino itandukanye imusaba gutekereza.
Hari imikino isaba umwana gufungura ubwonko
agatekereza cyane (Puzzle Games). Bene iyi mikino iba isaba ko umuntu ukina
yubaka ikintu runaka, muri uko kubaka havamo gutekereza. Mu gihe atangiye
umunsi ujye umuha umukino awukine awurangize kandi atsinde.
4. Ujye
umwigisha imibare mbere ya byose.
Ni byiza cyane gutuma umwana wawe yimenyereza imibare
hakiri kare. Kubara, gusoma no kuyandika biba byiza iyo abimenye akiri muto. Nk’uko
twabibonye, mutoze; Gusoma ibitabo, inkuru zitandukanye, gusoma, kubara no
kwandika (Imibare).
5. Mujye
muganira cyane, umuhobere, umwiteho.
Fata umwana wawe, umwereke urukundo, umwereke ko
urukundo rubaho, umwereke ko gukundana nawe ariyo mahitamo yawe. Ibi uzabikora
binyuze mu biganiro byiza mugirana mutuje mwese.
6. Ujye
umwumvisha umuziki (Indirimbo).
Kumva indirimbo byongerera ubwonko gukura neza, ndetse
no kumenya gutega amatwi no gusesengura. Umuziki nicyo kintu cya mbere kigabanya
umunaniro, by’umwihariko kubana bato. Shaka igikoresho cy’umuziki umufashe
kugikunda, ubundi ajye acyimenyereza.
7. Ujye witwara
neza nk’uko ushaka ko amera.
Umubyeyi niwe mwarimu wa mbere w’umwana. Niba ushaka ko
umwana wawe yitwara gutya cyangwa kuriya, ni wowe uzabigiramo uruhare,
uzamubera urugero rwiza ubundi ibyo uzamwereka nibyo azakomeza gukora
nanakura. Icyo gihe uzaba uri gufasha ubwonko bwe.
8. Ujye umugenera
iminota mike yo kureba Televiziyo kandi ubikore ku gitsure gikomeye.
Umwana uri munsi y’imyaka ibiri cyangwa hejuru yayo ntabwo aba agomba gufata umwanya munini ari kureba televiziyo, cyangwa ibindi
bintu bimurangaza (Ibi ubyiteho cyane).
9. Mugaburire
neza cyane.
Umwana wawe uba usabwa kumugaburira neza, akarya
agahaga. Umwana wawe aba agomba kurya indyo yuzuye, kugira ngo ubwenge bwe bujye
ku rundi rwego. Ni ngombwa kumugaburira neza, amafunguro akungahaye
ku ntungamubiri.
10. Ujye umwigisha
gusenga no kwiyitaho mu gihe ari ahantu utari, mu rwego rwo kujya umenya neza ko
ameze neza.
Inkomoko: www.kidsworldfun.com