Buri wese akunda gukina! Inyamaswa zo mu ishyamba nazo zikunda kwishimisha. Ubushakasatsi bwagaragaje ko inyamaswa zo mu bwoko bw’inyamabere no mu bundi bwoko zose zikunda gukina. Wakwibaza ngo ni gute abashakashatsi bamenye uko inyamaswa zikina.
Baritegereza bakareba niba ibikorwa byazo biba
bifite intego cyangwa niba biba bisanzwe muri kamere yazo, bakareba niba ibyo
bikorwa biba bigamije kwiga cyangwa niba biba bitateguwe kuruhande
rwazo.Akenshi biba bitangaje kubona inyamaswa iri kwitwara ukuntu akenshi
bigafasha ubireba gutuza bikamuha amahoro, niyo mpamvu usanga hari abava mu ngo
zabo bakajya kureba aho inyamaswa ziba bagafata umwanya bari kumwe nazo.
Gukina biba biri mu muco w’inyamaswa zikiri nto. Inyamaswa
zikuze akenshi umurimo wazo aba ari ugushakisha ibyo kurya, kurinda izikirinto no
kuziha ubwugamo. Niba inyamaswa nkuru ziba zishishikajwe no gushaka ibyo kurya
no gutanga uburinzi, into zo ziba zishishikajwe no kwikinira no gusimbuka bya
gisore. Akenshi uzasanga zikina kwihishanya, kwirukankanaho, gusimbuka,
gukoranaho no gupfukamirana,,….Iyi mikino izifasha gukemura ibibazo zigirana
hagati yazo no kumva ko zikunzwe.
Reka turebere hamwe inyamaswa 10
1. Arctic Fox Tickle Attack

2. Stallion Gallivanting Around

3. Elphant Water Play

4. Penguins Playing Fetch

5. Grizzly Bear Water Dance

6. Panda Bear Hand Clapping Game

7. Lynx Playing a Pumpkin

8. Tiger Playing with a Ball

9. Black tail Prairie Dog Playing Fighting

10. Polar Bear Playing ‘Catch the Water Drop’

Muri rusange izo nizo nyamaswa twari twagukusanyirije hamwe n’imikino zikunda gukina yaba iri yonyine yangwa se iri
kumwe na ngenzi zayo.