Dore
ibintu biranga umwarimu mwiza by’umwihariko iyo ari imbere y’abanyeshuri.
1. Ateganya ibintu birambye kandi byagutse
Mwarimu
mwiza ugiye kujya imbere y’abanyeshuri, ateganya intego zikomeye zifite ibyo
zizageza ku banyeshuri ndetse nawe ubwe. Uyu mwarimu afasha abanyeshuri
kwitegura ishuri neza, mbere yo kurijyamo. Atuma abanyeshuri be bafashanya bo
ubwabo. Afasha abanyeshuri gukorera mu matsinda.
2. Aganiriza abanyeshuri ku iterambere ryabo n’iry’ishuri ryabo muri rusange
Umwarimu
mwiza afasha abanyeshuri gutekereza cyane ku iterambere ry’ikigo bigamo, ishuri
ryabo, n’ibindi. Uyu mwarimu azafasha abanyeshuri kumenya akamaro ko kwiga, abafashe kumenya kwandika neza no gusobanurirana ibintu yabahaye.
3. Akorera ku gihe
Mwarimu
mwiza akorera ku gihe. Mwarimu mwiza yizera ko mbere y’igihe atari igihe, ndetse
ko na nyuma y’igihe naho atari igihe. Atangira imikoro n’amasuzuma ku gihe.
4. Agaragaza uko abanyeshuri be batsinze
cyangwa batsinzwe
Umwarimu
mwiza, afasha abanyeshuri be kumenya niba batsinze cyangwa niba batsinzwe, kugira ngo bikosore mu mukoro w’ubutaha.
5. Ashishikariza abanyeshuri gukoresha neza
impano bafite ndetse akanabafasha kuzibonamo
Umwarimu
mwiza afasha abanyeshuri kumenya impano bafite batari bazi ko bafite, akanabafasha
kumenya uko bazitaho bakanazubaha.
6. Amenya ahantu heza ho kwigira ku banyeshuri
be
Birashoboka
ko abanyeshuri bananiwe, cyangwa izuba ryabaye ryinshi, cyangwa imvura yaguye,
mwarimu mwiza amenya gutandukanya ikirere no kumenya ahantu heza isomo rye
araritangira kubw’inyungu z’abanyeshuri yigisha. Umwarimu mwiza amenya uko
amasomo ye yagenze, akamenya aho azakosora.
Inkomoko:
back2bu