Dore imitoma 10 yagufasha gukangura uwo wihebeye-IGICE CYA 2

Urukundo - 07/11/2021 8:15 AM
Share:
Dore imitoma 10 yagufasha gukangura uwo wihebeye-IGICE CYA 2

Nk'ibisanzwe muri iyi nkuru turagufasha gukangura umukunzi wawe mu magambo meza, umufashe kugira umunsi mwiza.

Amagambo meza ni mugenzi w'Imana. Iyo bigeze ku muntu ukunda uba ugomba gushyiramo akarusho kugira ngo amenye neza ko umutandukanya n'abandi. Inshuti ziba zigomba gutandukana. Nyuma y'amasaha menshi mwembi ntawe uvugisha undi, ubu uyu mukobwa akeneye kukumva. Akeneye kubona inyandiko yawe, akeneye gushimishwa n'uko wamutekereje. Ushobora gufata telefoni yawe ngendanwa ukamuhamagara cyangwa ukamwandikira ubutumwa bugufi.

1.Urukundo, igitondo cyiza! Ese waryamye neza wumva umeze neza kurenza mbere?Nashakaga kukwibutsa ko nkukunda cyane kurenza kugukunda ubwabyo kandi umutima wanjye uba uraho kabone n'ubwo amaguru yanjye aba adahari. Umunsi mwiza!

2.Njya ngira inzozi mbi cyane iyo naryamye tutavuganye kubyuka bikananira, urukundo wajya uhambera ukamvugisha mbere. Dore ubu amaso yuzuye ibitotsi kuko naraye nicaye ntekereza wowe. Kukubona hafi yanjye birankomeza, urukundo, ntagusubira inyuma kuri njye. Ugire igitondo cyiza cyane.

3.Ndabizi ubwo ntabwo ubyuka kugeza saa sita zigeze, gusa ndacyakeneye kukwifuriza igitondo cyiza n'umunsi mwiza. Iki gitondo kibe intangiriro nziza z'ibintu bidasanzwe. Ntiwibagirwe urukundo nkufitiye.

4.Nahoze nkurota ijoro ryose. Nkukunda ibihe byose urukundo. Ese ubwo uru rukundo rungana gutya rwavuye he, uzi ko wagira ngo ni isomo nize nkiri munda ya Mama. Ndagukumbuye, gutegereza guhura nawe biri kungora kuko ndashaka kukubwira ibyo narose gusa ndakuzi urakomeye. Ngaho gira igitondo cyiza urukundo.

5.Urukundo, Ese wabyutse ? Ndumva nkeneye kukubona cyane pe, ndagukumbuyeee ! Babe ube uretse kubyuka ndaje, ndi mu nzira nsange ukiryamye, ndagukumbuye cyane ( I just miss you like crazy).

6.Nizeye ko igitondo cyawe cyuzuye umugisha n'imbaraga n'intekerezo zagutse kandi nziza cyane. Urukundo, nashakaga kukwibutsa ko ufite imbaraga nyinshi cyane ngaho icara utuze uramfite.

7.Uruku, uyu munsi ndi kumva ndi umunyamugisha sinzi impamvu ariko ndi kwiyumvamo ingano y'urukundo rwawe, urukundo rwawe ruri kuntemba mu mitsi. Ndashaka gusangira ibi byishimo n'umugore mwiza cyane ku isi. Ndagukunda ugire umunsi mwiza.

8.Urukundo, Ese watangiye umunsi wawe na ya nseko yawe nkunda ? Niba atari uko bimeze ndakora iyo bwabaga abe ari ko bigenda. Ndashaka ko uhorana inseko ku maso hawe. Reka iki gitondo kikubera inzira nziza y'ibyishimo.

9.Gutangira igitondo mvugana nawe ni cyo kintu cyiza cyigeze kimbaho mu buzima. Iyo turi kumwe mu buriri ikintu nanga cyane ni uguhaguruka nkakubwira ngo ndagiye, ndabyangaaa! Uruku, zirikana ko nkukunda cyane kandi nkutekereza cyane.

10.Ese bishoboka gute ko umuntu aba mwiza kurenza izuba? Ese ni gute ucana kurenza imirasire y'izuba? Ni wowe wenyine uzi ibisubizo by'ibi bibazo uruku. Ngaho ishime kandi ugire igitondo cyiza cyane, umenye ko ari wowe mugore mwiza ku isi yose.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...