Yasezeweho
n’imiryango, inshuti, abavandimwe n’abandi kuri uyu wa Mbere tariki 29 Nyakanga
2024, ni nyuma y’iminsi ibiri ishize yitabye Imana- Yapfuye ahagana saa kumi n’ebyiri
z’umugoroba, ku wa Gatandatu tariki 27 Nyakanga 2024.
Ni umwe mu bantu bihariye cyane
imyidagaduro kuva mu myaka ibiri ishize. Ariko kandi byatangiye mu buryo nawe bwamutunguye.
Yagaragaye bwa mbere kuri Camera ku
wa 31 Gicurasi 2022- Mu kiganiro yagiranye n'umuyoboro wa Youtube witwa Rose Tv.
Ni ikiganiro cyabanjirije ibindi byose yakoze byatumye yamamara, abantu benshi
baramumenya kandi baramukunda.
Icyo gihe yari yambaye Lunette, ahora
yishimye, ateze agatambaro mu mutwe, afite umusatsi usanzwe. Kiriya kiganiro
cyamufunguriye amarembo ndetse ku wa 10 Kamena 2022, yagiranye ikiganiro
n'umuyoboro wa Youtube wa Gerard Mbabazi.
Ni ikiganiro cyari cyuzuyemo urwenya,
ndetse yagarutse kuri benshi yavugaga ko bafitanye isano baba mu Mujyi wa
Kigali.
Byari ikibazo cy'igihe gusa! Kuko uyu
mukobwa witwaga Vava yatangiye kwitwa 'Dore Imbogo' ndetse yanakoze indirimbo
yise 'Dore Imbogo' yabaye idarapo ry'umuziki we. Ariko yanakoze indirimbo
yahimbiye umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben.
Yavukiye mu Karere ka Nyamasheke, mu
Murenge wa Kirimbi mu Akagari ka Muhororo. Avuka mu muryango w'abana batatu, ni
umuhererezi.
'Dore imbogo' yavugaga ko yavuye i Nyamasheke afite intego yo kumenyekanisha impano ye, kandi binyuze mu biganiro yagiye akora byatumye koko ibihumbi by'abantu bamuha ijisho.
Umurambo we wavanywe mu Bitaro bya
Karongo mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 29 Nyakanga 2024, werekezwa ku
Irimbi.
'Fina' warwaje mu bitaro 'Dore Imbogo',
yavuze ko yamurwaje igihe kinini, ariko igihe cyarageze umuvandimwe wa 'Dore Imbogo' yaje kumusimbura.
Yavuze ko ubwo bari bamugejeje ku
bitaro bya Kibuye mu gihe cy'amasaha atatu gusa yahise yitaba Imana. Ariko
kandi avuga ko ku bitaro bya Kibogora bamuhaye 'Transfer' imwerekeza kuri
biriya bitaro bya Kibuye, ariko abanza kunyura mu rugo.
Uyu mubyeyi yavuze ko nta burangare
umuryango wagize mu kwita ku mwana wabo nk'uko byagiye bivugwa. Ati
"Bamuhaye 'Transfer' kuko nyine babonaga uburwayi bwe ndetse babonaga
birimo n'amayobera, ikibazo cyari igifu. Baramusuzumaga, bakabura izindi ndwara,
kandi 'Vava' bakabona ararembye, rero kuko nabonye n'imiti bamuhaye ari
iy'umutwe, bigaragaza ko nabo ntibari bazi icyo arwaye."
Yavuze ko adafite gushidikanya muri
we ko 'Dore Imbogo' yishwe n'amarozi. Ati "Ngirango murabizi ko harimo
amarozi, ni amarozi amuhitanye, ntabwo ari igifu. Ni abanzi bamwivuganye."
Hakizo wakoranye indirimbo 'Ni wowe nkunda' na 'Dore Imbogo' yavuze ko yashenguwe n'urupfu rw'inshuti ye.
Yavuze ko 'Dore Imbogo' yari 'umusitari' nubwo abantu bamubonaga nk'umuntu usanzwe. Ati "Ntabwo twahujwe n'indirimbo gusa. Kuko ni umuntu wabashaga kubana neza. Nsigaranye urwibutso rw'uko yatwubakiye 'Channel' za Youtube, yewe nanjye w'umuhanzi mbona agaciro ke."


Bamwe mu bo mu muryango bavuze ko ‘Dore Imbogo’ yishwe n’amarozi bitewe n’amashyari y’abantu

‘Dore Imbogo’ yitabye Imana ku wa
Gatandatu tariki 27 Nyakanga 2024