Dore ibyiza 7 biva mu guhora useka

Ubuzima - 05/02/2021 7:31 PM
Share:

Umwanditsi:

Dore ibyiza 7 biva mu guhora useka

Guseka bifitiye akamaro ubuzima muri rusange, akenshi uzumva abantu bavuga ko ari wo muti w’ibibazo byose, aha ntibaba babeshya. N'ubwo abenshi bazi ko guseka cyane ari ubupfapfa nyamara bifitiye akamaro gakomeye umubiri.

Nk'uko umukuru yavuze ati 'guseka byongera iminsi yo kubaho' Dore akamaro ko guseka ku mubiri wacu: 

1. Byongera imikorere myiza y’umutima 

Nk'uko sport ari ingenzi ku buzima niko guseka ari ingenzi ku mutima. Niba udashobora gukora sport bitewe n’uburwayi cg ibindi bibazo, kwisekera bizagufasha kwirinda indwara z’umutima. Bituma umutima utera neza amaraso akagera mu bice bitandukanye ndetse ugakoresha n’ingufu nyinshi (calories) ku isaha, nk’izo wakoresha mu gihe waba uri gukora sport yo kugenda n’amaguru. 

 2. Bigabanya umuvuduko ukabije w’amaraso

Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko abantu baseka cyane mu buzima bwabo aribo bagira ibyago bike byo kwibasirwa n’indwara z’umuvuduko ukabije w’amaraso. Kwisekera bigabanya ibyago byo kwibasirwa n’indwara ya stroke no guhagarara k’umutima.

 3. Bigabanya urugero rw’imisemburo itera stress 

Guseka bigarura byihuse imikorere myiza y’umubiri, kuko bituma hasohorwa imisemburo ya endorphins. Iyi misemburo itera kwishima, ituma wumva ugize akanyamuneza ndetse ukumva utuje neza kandi uruhutse, bityo ntiwumve n’ububabare. 

Ibi kandi ushobora kubibona binyuze mu kumva umuziki. Mu gihe urugero rw’imisemburo ya stress rwagabanutse, bigabanya kumva udatuje ndetse n’ibindi bibazo stress itera, harimo no kugabanuka k’ubudahangarwa. 

4. Bikuraho ikitwa uburakari cyose 

Guseka byirukana ikitwa uburakari n’amakimbirane cyose. Bifasha kumva ko ibibazo bidakomeye, ndetse bikagufasha gukomeza kubaho utibuka ibintu bibi cg utekereza ku bintu bibi gusa.

5. Guseka byongera ubudahangarwa 

Bituma ukomeza kugira ubuzima buzira umuze. Byongera ikorwa ry’uturemangingo turinda umubiri, bityo bikagufasha guhangana n’indwara cg ibindi byibasira umubiri. Uturemangingo tuzwi nka T-cells, ubu ni ubwoko bw’uturemangingo tw’amaraso tw’umweru tuzwi nk’abasirikare b’umubiri, ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko tuba ari twinshi cyane mu bantu bakunda guseka cyane.

6. Birinda umutima ku buryo bukomeye

Bifasha mu mikorere myiza y’udutsi duto dutwara amaraso ndetse bikongera imitemberere myiza y’amaraso. Ibi bigufasha kwirinda indwara nyinshi zishobora kuzahaza umutima harimo no guhagarara k’umutima (Heart attack).

7. Byongera ubushobozi bwo guhanga udushya

Guseka bigira akamaro keza gatandukanye mu mubiri; kugabanuka kw’imisemburo itera stress, kwiyongera kw’imisemburo ya endorphine n’umwuka uhagije uba ugera ku bwonko byose bifatanyiriza hamwe mu kongera ubushobozi bwo guhanga udushya. Mu gihe ubwonko bukora neza ku rwego rwo hejuru, ubushobozi bwo gutekereza buriyongera kuko buba bukoresha igice kinini kurusha ubusanzwe.

Ushobora kuba warabonye ko iyo usetse cyane, ugeraho ukumva uri kubabara cyane cyane inyama zo mu nda. Ibi niko bigenda kuko muri iki gikorwa imikaya yikanya yirambura inshuro nyinshi, bikaba byatuma iruha iyo umaze igihe uri guseka. Ibi bifatwa nk’imyitozo ngorora mubiri, ntibizakubuze kwisekera uko ubishoboye. 

Src:www.wikihow.com


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...