Bimwe mu bishobora gutuma umuntu akonja intoki n’ibirenge abahanga bagaragaza harimo kuba umuntu akunda kunywa itabi ryinshi, kuba atajya akora imyitozo ngororangingo, guhora wicaye ahantu hamwe utanyeganyega, umubyibuho ukabije ndetse n’ibindi.
Dore ibizakwereka ko amaraso yawe adatembera neza
-Kumva utuntu dusa n’utukujomba mu mubiri hose duhanda
-Gusa n’ugagaye bimwe mu bice by’umubiri wawe
-Ububabare mu ngingo zose ndetse n’ubukonje bukabije
-Kubabara inyama n’ibindi
Ese ni iki kibitera?
Abahanga bavuga ko ikibitera, harimo umubyibuho ukabije ndetse bigaterwa na none na zimwe mu ndwara z’umutima ari nazo zitera umuvuduko w’amaraso.
Ese ni iki cyabasha gutuma intiko n’ibirenge by’umuntu bishyuha?
Abahanga mu by’ubuzima ariko bakoresha imiti isa n’iya gakondo bavuga ko hari ibyo kurya wakwifashisha utagombye kujya kwa muganga bigakunda ari byo: Kurya ubuki bwinshi burengeje urugero, amavuta y’isamake, urusenda rwinshi, kunywa amazi buri munsi, gukora imyitozo ngororangingo, kuzibukira itabi n’ibindi biyobyabwenge no kwirinda umunaniro ukabije.
Src: amelioretasante.com
