Leleu, umuganga akaba n’impuguke mu by’urukundo wo mu gihugu cy’u Bufaransa, avuga ko nyuma yo gukora ubushakashatsi yasanze abahungu bari mu rukundo bakunda kurakazwa n’ibi bintu.
1. Abakobwa bakunda gusesengura ibintu cyane
Hari abakobwa bakunze kwibaza ku bintu cyane ndetse bagakunda kugarura ibyahise. Ugasanga aribaza ngo ko atakinyita cheri kandi yarabinyitaga, ko atakimpamagara kenshi ubwo urukundo ntirwagabanutse n’ibindi. Iyo umuhungu yumva kuri we atari ikibazo ndetse ko nta kibazo agufiteho agakunda kumva umukobwa yibaza nk'ibi, biramurakaza kuko atabyishimira. Ibi ngo bimugabanyiriza ubwisanzure yagiraga imbere yawe bigatangira kumwerekeza mu rukundo rw’imibare myinshi kandi abahungu ntibabikunda.
2. Kuba umukobwa yisuzugura
Kwisuzugura no kwishyira hasi ni kamwe mu tumenyero tw’abagore bamwe na bamwe. Ibi babikorana no kwitinya no kutigirira icyizere. Iyi myitwarire rero iyo umuhungu mukundana ntaba akiyigushakaho kuko ngo hari ubwo igutera kwifata nabi, kwigira nk’umunyamahanga imbere ye kandi we aba yumva mwakwisanzuranaho.
3. Kumuca mu ijambo
Igihe umuhungu abwira umukobwa bakundana usanga akomeje ndetse nta rwenya rugaragara ku maso he. Aha rero aba ashaka ko umutega amatwi kandi nturangare ntunamuce mu ijambo. Iyo weretse umuhungu ko witaye ku byo ari kukubwira bituma agera kure akakubwira n’andi mabanga ye menshi ariko iyo umweretse ko utamwitayeho ni ha handi ashaka noneho undi abitsa amabanga yari yarakugeneye, uwo abona ko amwumva kandi amwitayeho kukurusha.
4. Kuganira imibanire yanyu muri bagenzi bawe
Abahungu ntibakunda na mba ko abakobwa bakundana bamenera abandi bakobwa bagenzi babo amabanga yabo mu rukundo. Kubera ko mu rukundo habamo amabanga menshi cyane kandi y’umwihariko umukobwa utazi kugirira ibanga umukunzi we, ntabwo abahungu bamwishimira. Nyamara hari abakobwa bakunze kuzimura bumva ko ari ukuratira bagenzi babo ibyiza bari kunyuramo mu rukundo.
5. Kwigira umunyamahane
Abahungu ntibishimira kumva umukobwa uhora mu makimbirane n’abo babana dore ko hari n’aho usanga abaturanyi batagenda iwabo kubera ko uwo mukobwa ari isasu. Iyo umuhungu mukundana yumvise ko ari uko uteye biramubabaza ndetse bikaba byatuma akureka kuko aba yibaza uko bizamera nimubana.
6. Kumubaza ibibazo byo kumupima
Hari abakobwa babaza ikibazo abakunzi babo batagamije igisubizo kindi kitari ukumugerageza. Ugasanga muciye ku mukobwa ati uriya simwiza? Ngo yumve ko uvuga ko amurenzeho. Abahungu ntibabikunda na gato.
7. Kubeshya
Umuhungu ugukunda by’ukuri nta na rimwe yifuza kubona wamubeshye kuko nawe iyo agukunda by'ukuri ntakubeshya. Iyo umubeshye cyangwa ukabigerageza biramuhungabanya cyane dore ko aba agutakazaho imbaraga haba mu bitekerezo, mu mishinga, mu bikorwa n’ahandi. Ngo babigereranya no kumuca umugongo. Ibyiza ni uko niba uguye mu ikosa wirinda kumubeshya ukamubwiza ukuri ukamusaba imbabazi.
