1.KUMWUMVA:
Ubusanzwe abagore barumva kandi bagira umutima utuje. Umugore wubaha umugabo we
rero agaragarira mu kumwubaha no kumwumva akanamufasha mu byo bumvikanyeho
yaba ari imbere y’ababyeyi be, imbere y’umuvandimwe, n’ahandi.

2.AMWITAHO:
Iyo umugabo yitaye ku mugore we cyangwa ku wo bazashakana, akabikora gato
cyane, icyo gihe umugore yizera ko azakundwa by’iteka kandi azahora yitaweho,
no ku bagore ni uko. Iyo umugore yitaye kumugabo we amwitaho mu buryo bwose kandi
bikazaba iby’igihe kirekire. Umugore ukunda umugabo we cyane, amwitaho
akamurindira amarangamutima.
3.ARAMURINDA:
Umugore urinda umugabo we amubera ikiringiti cyiza cy’ubuzima bwe bwose. Umugore
ukunda umugabo we cyane ni we ufata umwanya akaba umurinzi mwiza w’amarangamutima
y’umugabo we.
4.ARAMWUMVA:
Umugore ukunda umugabo we, amutega amatwi bakaganira bakagera kuri byinshi
bombi bari kumwe. Iyo umugabo we yagiye hejuru, umugore ntabwo nawe avugira mu
ijwi rirenga, aratuza akamwumva bakaganira neza, akamuturisha.
5.AFATA
INSHINGANO: Umugore ugukunda afata icyumba kinini mu mutima we, ubundi
mugasangira inshingano, muagafashanya kandi bigakunda.
Inkomoko: Quora