Dore ibimenyetso bizakwereka ko umukobwa yagukunze cyane akabura aho ahera abikubwira

Urukundo - 21/03/2022 11:09 AM
Share:

Umwanditsi:

Dore ibimenyetso bizakwereka ko umukobwa yagukunze cyane akabura aho ahera abikubwira

Biragoye ko umukobwa abwira umuhungu ko amukunda gusa akora ibimenyetso bishobora gucira amarenga umusore bikamwereka ko yamwimariyemo.

Dore ibimenyetso bishobora kukwereka ko umukobwa yakubengutse ahubwo akabura imbarutso yaho yahera ngo akubwire ikimwirukamo.

1. Agerageza kugusetsa no kugusekera

Umukobwa wagukunze ntiyifuza kukubona ubabaye n’umunsi n’umwe, bityo bigatuma yumva yakubwira amagambo agushimisha rimwe na rimwe akabikora kugira ngo akubone useka.

2. Agusaba ko musohokana

Mushobora kuba mwari inshuti zisanzwe, mukorana, mwigana se cyangwa hari ibindi bintu bibahuza, nyuma ukumva atangiye kujya agusaba ko mwasohoka mwenyine.

3. Ibimenyetso by’umubiri

Nubona umukubwa yinjiye ahantu uri akakwicira ijisho atavuze, akagukubita agashyi, akagukora mu mugongo ujye umenya ko hari ikintu kidasanzwe arimo kukwereka.

4. Azakubwira ko akunda imico yawe

Umukobwa nakubwira ko yikundira imico yawe azaba akubwiye ko agukunda. Ni bwo buryo bwe bwo kuvuga ko agukunda

5. Akugira inama z’ubuzima

Nuganira n’umukobwa wakubengutse uzajya wumva arimo kukugira inama z’ubuzima, akwereka icyo wakora kikakugirira akamaro n’icyo utagomba gukora. Ibi kandi ntabwo azabikora yabifatiye umwanya munini ahubwo azabikubwira igihe muhuye.

Src:www.womenresources.com


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...