Dore rero bimwe mu byo kurya bigaragara nk’ibyabasha gutuma imitekerereze y’umuntu ibasha gukura kugera ku cyigero cya 80%.
Urunyanya: Bitewe na vitamine C, E ndetse na beta-carotene urunyanya rwifitemo, bituma ruba intangarugero mu kurwanya imisazire y’ibitekerezo by’umuntu bityo agahora yumva afite ibitekerezo bishya muri we.
Pomme: Ni urubuto rukize kuri fibres ikaba izwi mu kurwanya cholesterole mbi mu maraso, ni isoko nziza ya vitamine C ndetse na A bifasha umuntu kureba neza no gutekereza byimbitse.
Betterave: Ikize kuri fer na acide folique bifasha amaraso gutembera neza ndete bikayongera mu mubiri, iyo amaraso atembera neza ndetse ahagije mu mubiri rero bifasha umuntu gutekereza neza.
chocola y’umukara: Ituma ubwonko bukura cyane ndetse umuntu akaba yabasha gufata mu mutwe byoroshye cyane.
Amagi: Atuma umuntu abasha kureba neza, akarinda gusaza imburagihe ndetse uwayariye ahorana ubwonko bumeze neza bitewe na vitamin B iyabonekamo.
Avocat: Bitewe na vitamin E na C biboneka mu rubuto rwa Avocat biruha ubushobozi bwo gufasha umuntu kwibuka ibyo yabonye bityo ubwonko bwe bugahora ari bushya.
Ibitunguru: Bizwi cyane ko bikize kuri potassium ndetse na vitamin B ari byo bibiha ubushobozi bwo gufasha ubwonko gutekereza neza no kuburinda kwangirika bya hato na hato.
Isamake: Izwiho gufasha ubwonko gukora neza bitewe n’uko ikize kuri omega 3 ari naho byavuye aho ababyeyi benshi bayihatira abana babo kugirango bazagire ubwenge bwinshi.
Src: passeportsante.net