Francine nyuma yo kwambikwa ikamba yagiranye ikiganiro n’inyarwanda.com avuga ko ibibaye byose biri mu mugambi w’Imana kandi abyishimiye. Twabibutsa ko uyu Francine atari ubwa mbere yari yitabiriye amarushanwa nk’aya kandi akitwara neza, ndetse no muri iri tsinda abarizwamo hakaba harimo n’abandi barimo n’abasore bajya bitabira ibikorwa nk’ibingibi.

Dore ikiganiro kirambuye twagiranye na Miss MKU 2014; Francine Uwase:
Umunyamakuru: Mwatwibwira?
Miss MKU: Nitwa Francine Uwase, mfite imyaka 20, ndi uwa kane mu bana batanu tuvukana, Mama ni Rwigema Immaculeé naho Papa ni Safari Philipe.
Umunyamakuru: Tubwireho gato ku bijyanye no kwiga kwawe n’ibyo wize.
Miss MKU: Nize amashuri abanza n’ayisumbuye kuri APAPER, ubu niga muri Mount Kenya muri BCM Faculty ya International Business.
Umunyamakuru: Watubwira aho usengera n’ibyo ukunda cyane mu bikorwa by’itorero?
Miss MKU: Nsengera Restoration Church i Remera ahazwi nka Cassa Bonita, nkunda kubyina.
Umunyamakuru: Ni iki cyakubabaje cyane mu buzima bwawe utapfa kwibagirwa ?
Miss MKU: Ni urupfu rwa Papa wanjye.
Umunyamakuru: Mu buzima bwawe ni iki cyagushimishije?
Miss MKU: Icyanshimishije ni gutorwa muri Miss Rwanda 2012 mu majonjora.
Umunyamakuru: Ni ibiki ukunda kurya no kunywa mu buzima busanzwe?
Miss MKU: Nkunda kurya ifiriti, imiteja, ibijumba, naho kunywa nkunda amata, igikoma n’amazi.
Umunyamakuru: Ese hari siporo ukunda cyangwa ikindi kigushimisha ?
Miss MKU: Nkunda kubyina ariko siporo yo si cyane.
Umunyamakuru: Ese wakiriye gute gutorerwa kuba Miss MKU?
Miss MKU: Narishimye kuko nari nabikoreye.
Umunyamakuru: Ni iyihe migambi ufite nka Miss MKU?
Miss MKU: Nshaka gukora cyane muri campus no hanze yayo, nkanerekana itandukaniro n’abandi ba Miss.
Umunyamakuru: Dusoza iki kiganiro tugiranye, tubwire ukunda kwambara imyenda imeze ite kuburyo ubireba ukanezerwa?
Miss MKU: Nkunda kwambara biri simple and smart, apana ibintu byinshi...Murakoze.
Patrick Kanyamibwa
