Dore byinshi ku buzima bwa Osama Bin Laden wahigwaga bukware na Amerika, wishwe ku munsi nk'uyu

Utuntu nutundi - 02/05/2014 9:42 AM
Share:

Umwanditsi:

Dore byinshi ku buzima bwa Osama Bin Laden wahigwaga bukware na Amerika, wishwe ku munsi nk'uyu

Tariki 2 Gicurasi nibwo ku isi yose hasakaye amakuru avuga ko icyihebe cya mbere cyahigwaga bukware n’isi yose irangajwe imbere na Leta zunze ubumwe za Amerika Osama Bin Laden yishwe.

Osama bin Mohammed bin Awad bin Laden wamamaye ku isi yose nka “Osama Bin Laden” wari nomero ya mbere ku rutonde rw’ibyihebe byahigwaga na Leta zunze ubumwe za Amerika by’umwihariko nyuma y’ibitero by’ubwiyahuzi byahitanye imbaga tariki 11 Nzeli 2001, nyuma y’imyaka igera ku 10 ahigwa hasi hejuru yaje kwicirwa i Abbottabad mu gihugu cya Pakistan tariki 2 Gicurasi n’ikipe idasanzwe y’abasirikare yitwa Seal Team.

Ese Osama Bin Laden yari muntu ki?

Osama Bin Laden yavutse ku itariki ya 10 Werurwe umwaka w’1957 avukira mu muryango ufite inkomoko mu gihugu cya Yemen giherereye mu burasirazuba bwo hagati. Avukira mu gihugu cya Arabia Saudite akaba ariwe washinze umutwe w’iterabwoba wa Al-Quaeda wari inyuma y’ibitero by’ubwiyahuzi byibasiye Leta zunze ubumwe za Amerika n’inyungu zayo hirya no hino ku isi.

Mu mwaka w’1999 Ibiro by’Ubutasi bya FBI byamushyize ku rutonde rw’abantu icumi b’abaterabwoba bashakishwa cyane kurusha abandi mu rwego rw’isi.

Bin Laden

Osama Bin Laden

FBI yamushyize kuri urwo rutonde nyuma y’ubwicanyi bwabereye kuri ambasade za USA muri Tanzaniya na Kenya .FBI yahise ishyiraho akayabo ka miliyoni 25 z’amadolari ya USA ku muntu wese wazatanga amakuru yatuma Osama Bin Laden afatwa cyangwa akaboneka  yaba yapfuye cyangwa ari muzima.Aka kayabo kaje gukubwa kabiri na Sena ya USA za miliyoni 25 izigira 50.ONU yaje gushyira ahagaragara urutonde rw’abakekwaho iterabwoba rya Al Qaida  irushyikiriza Polisi Mpuzamahanga (Interpol) mu mwaka w’2006.Uru rutonde rwari ho Osama Bin Laden n’abandi Batalibani.

Bin Laden yakomokaga mu muryango wifashije dore ko se yari afite ikigo cy’ubw’ubatsi kiri mu bigo bikomeye mu bigo by’ubwubatsi ku isi yose. Si ibyo gusa bituma Ossama akomoka mu muryango ukomeye kuko se yari anafite ikigo cy’itumanaho cyitwa Bin Laden Telecommunications.

Iki cyahinduye izina kuva mu mwaka w’1999 kitwa Baud Telecom Company (BTC Networks). Osama Bin Laden avukana n’abandi bana  53 babyarwa n’abagore 22 batandukanye. Osama Bin Laden na we afite abana bagera kuri makumyabiri.

Osama Bin Laden yize amashuri ajyanye n’ubucuruzi ndetse yiga n’ay’imyuga muri Kaminuza yitiriwe umwami Abdulaziz iri Djeddah mu gihugu cya Arabia Saudite guhera mu mwaka w’1974 kugeza mu w’ 1978.

Hashize umwaka umwe gusa avuye muri iyo kaminuza, yagiye kwiga muri Leta zunze ubumwe za Amerika aho  yize imyaka icumi yose kuko yizeyo guhera mu mwaka w’1979 kugeza mu w’1989.

Impamvu Abanyamerika bigishije Osama bakanamuha ubushobozi bwinshi bw’ubutasi n’ubwa gisirikari bagirango ashobore kubakorera neza doreko bahise bamugira intumwa ikomeye y’Ishami rya USA rishinzwe iperereza rya CIA. Nyuma ni bwo haje kuzima uwatse atangira kudacana uwaka na Leta zunze ubumwe za Amerika.

Imyaka itatu irashize Osama Bin Laden, Umukuru wa Al-Qaïda wahizwe bukware yishwe, hari ibintu byinshi yihariye.

DORE BIMWE MU BINTU BIDASANZWE BIN LADEN YARI YIHARIYE:

Umutwe wa Osama wari ufite agaciro ka miliyoni 25 z’amadolari

Miliyoni 25 z’amadolari ya Amerika ni cyo gihembo cyari cyarashyiriweho umuntu wese watanga amakuru yakoroshya ifatwa cyangwa iyicwa rya Osama, cyangwa se wamwiyicira akazanira Leta zunze ubumwe za Amerika umutwe we. Iki gihembo cyamamajwe cyane na Amerika ku buryo hakozwe ibibiriti biriho ifoto n’amagambo yamamaza iki gihembo muri Afghanistan na Pakistan.

Bin Laden

Mu kwezi kwa Gashyantare mu mwaka wa 2013, umwe mu basirikari bari mu gitero cyamuhitanye yahamirije ikinyamakuru cyo muri Amerika cyitwa Esquire ko ariwe wamurashe (ibi bikaba byarahakanywe cyane na guverinoma ya Amerika).

Urupfu rwe rwabaye amaronko y’abakora imikino yo kuri interineti

Ben Laden akimara kwicwa izina rye ryabaye ingenzi cyane mu mikino y’amashusho “Video games” yahise ikorwa yose, nyuma yaho aho uhigwa w’ingenzi mu mukino aba ariwe ugenderewe muri misiyo yose.

Mu mikino yakozwe harimo uwitwa, “Kuma wars”, wakozwe n’isosiyete imenyerewe mu « video games » ikinirwa kuri internet izwi nka « Kuma Games », aho uwukina aba agomba gukina nk’umwe mu basirikari bari mu butumwa bwo kwica Osama, gutsinda umukino kukaba ari ukurangiza umugezeho ukamurasa.

Indi Sosiyete mu kwakira 2012 yashyize hanze undi mukino wiswe “Medal of Honor”, noneho wo unakoresha amagambo yagiye avugwa na bamwe mu basirikari ba Amerika bamaze igihe bahiga Oussama. Uyu mukino wo ukaba n’ubwo wakunzwe ukanashimwa na benshi ku kuba ugerageza kugaragara nk’uwigana by’ukuri uburyo igitero cyakozwemo, igisirikari cya Amerika cyo gishinja abawukoze kuba umeze nk’uw’amagambo gusa aho kuba uwibikorwa.

Yitabye Imana afite abavandimwe 53

Bin Laden ni umwe mu bantu bake ku Isi bafite abavandimwe benshi cyane. Umuryango wa Bin Laden ntukibara abantu bawugize kuko ari mugari cyane.
Uyu muryango ufitanye isano ya bugufi n’umuryango w’i Bwami muri Arabia Saudite, wakwirakwiye ku Isi hose, aho wo ugaragara cyane mu bikorwa by’ubucuruzi mpuzamahanga.

Bin Laden

Bin Laden na bamwe mu bavandimwe be

Ise wa Osama , Mohammed Awad Ben Laden, yavukiye muri Yemen mu 1908 akaba yarabyaye abana 54 ku bagore 22.

Ben Laden we yarongoye abagore batanu bamubyarira abana 24. Muri bo 11 n’abagore batatu bagumanye nawe kugeza igihe yiciwe agapfana n’umwe mu bagore be. Abandi basigaye baje koherezwa muri Arabiya Saoudite muri Mata 2012.

Ishusho ye yaramamaye ku Isi kandi atarigaragazaga

Ben Laden ntiyakundaga kugaragara, ariko hari benshi bamwiyitiriraga bakanigaragaza nkawe mu bice bitandukanye by’Isi bitewe n’uko basangaga ari umuntu w’icyamamare bikomeye.

Muri bo harimo uwitwa Abdelaziz Bouynayen wo muri Maroc waje no kwemera ko bajya bamwita usa n’umunya Arabia Saudite.

Bin Laden

Iyi foto ye yaramamaye gusa nti yari yarigeze ajya hanze ngo abantu bamubone kuko yakoreshaga interineti na televiziyo mu gutanga ubutumwa bwe ku banyamerika n'inshuti zabo

Siwe gusa kuko hagiye hagaragara abantu benshi biganaga uburyo yitwaramo bamwe babitewe n’uko basa ku isura, abandi bakiyambika amashusho ye ubundi bakagendana imbunda yo mu bwoko bwa K 47 y’igikinisho mu mihanda y’i Bogota muri Colombia, n’i Santa Fe muri Amerika.

Yari umucuruzi ukomeye

Ben Laden, uvuka mu muryango w’abana 54, yabashije igihe kirekire kuba ariwe unezererwa mu mutungo w’umuryango we n’isosiyete “Saudi Binladin Group” yaje kuba isosiyete nini cyane ikora ibintu byinshi bitandukanye.

Isosiyete ya “Bin Ladin Group” yashoye imari mu bikorwa byo gukora imyambaro, ubwubatsi, ikoranabuhanga, ndetse iba n’imwe mu nzu itunganya cinema ya “Walt Disney” yo muri Amerika.

Ariko kimwe mu bikorwa bikomeye by’ubukungu yagezeho, harimo icyo kuba yaratsindiye isoko ryo kubaka ibirindiro bya gisirikari by’ Amerika muri Arabia Saoudite. Iki kibarwa nka kimwe mu byatumye Osama abona umutungo mwinshi , yaje gutuma agira umutungo ubarirwa muri miliyoni 12 na 15 z’amayero hagati y’umwaka w’ 1973 n’ 1994.

Yakundaga cyane indirimbo "I will always love you", ya Whitney Houston

Osama Ben Laden yafataga umuziki w’Abanyamerika nk’ikintu kibi kiyobya abantu, ariko ntibyamubuzaga kwikundira umuhanzikazi w’Umunyamerika, nyakwigendera Whitney Houston ndetse n’indirimbo ze cyane cyane iyitwa, “I will always love”, nk’uko uwahoze ari umugore we akaba n’umwanditsikazi Kola Boof yabishyize ahagaragara.
Kola Boof avuga ku byo yibukiraho uwahoze ari umugabo we akaba n’umukuru wa Al-Qaïda, ngo yakundaga kuvuga cyane icyifuzo cye cyo kuzajya muri Amerika kugira ngo ahure na Houston.

Ati  “Osama Ben Laden yakundaga kenshi kuvuga ko akunda bidasanzwe Whitney Houston akanamwifuza. Nubwo yafataga umuziki w’abanyerika nk’ikibi, yavugaga ko azakoresha amafaranga menshi kugira ngo ajye muri Amerika akore ku buryo yahura na Houston.”

Yavugaga ko bahuye yamuha inzu ye nziza yari afite i Khartoum muri Soudan. Akaba ngo yaranamusobanuriye ko kugira ngo abone Houston yakwirengagiza ibara rye ry’uruhu maze akanamugira umwe mu bagore be. Ngo ntiyahwemaga kuvuga izina Whitney Houston.

Kola Boof Ati: “yavugaga ko Houston ari mwiza, aseka neza, ko ndetse ari umusilamukazi wa nyawe, ariko wayobejwe mu bwenge n’umuco w’Abanyamerika hamwe n’umugabo we Bobby Brown.”
Nyamara ibyifuzo bye bikaba bitarabashije kurenga intera y’indoto kuko bose bapfuye kandi batabashije guhura.

Hari pariki yitiriwe Osama Bin Laden

Aho yiciwe, hateganywa umushinga wo kuhubaka parike hagahindurwa ahantu nyaburanga hasurwa na ba mukerarugendo, hakanashyirwa ibikorwa bitandukanye by’imyidagaduro nk’uko byatangajwe na Minisitiri wungirije w’ubukerarugendo w’Akarere kabarizwamo Abbottabad, Jamaluddin Khan. Ubu aho hantu hamaze gushyirwaho ingengo y’imari ya miliyoni 30 z’amadolari azatangwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibi bikaba byari bisanzwe biri mu kifuzo cy’abaturage ba Pakistan ariko bikadindizwa n’uko Leta yatinyaga ko abantu bahita babatiza iyo pariki bakayita Pariki ya Oussama.

Bin Laden

Yari atunze Filimi nyinshi z’urukozasoni (Pornographie)

Ikindi cyavuzwe cyane ni uko Bin Laden yaba yari afite ububiko butubutse bwa za video z’urukozasoni, kuko mu bintu abagiye kumwica basanze mu rugo rwe, harimo ibikoresho byinshi by’ikoranabuhanga mu itumanaho birimo n’ububiko bw’inyadiko, amajwi n’amashusho, kandi ko muri ibyo byose harimo n’ububiko bwa videwo za « porno » zakuwe kuri internet, zikaba zarasanzwe mu cyumba Ben Laden yararagamo nk’uko ikinyamakuru the New York Times cyabitangaje.

Ibi ngibi ariko bikaba hari ababifata nk’iturufu ya guverinoma ya America yakoresheje imubeshyera ngo irusheho kugaragaza nabi uwahoze ari umwanzi wabo ukomeye.

Ben Laden yari yarakorewe filimi imugaragaza nk’umupfu wazutse (Zombie) amezi make mbere y’uko yicwa

Amezi make mbere y’uko filimi “Zero Dark Thirty” igaragaza uburyo bwakoreshejwe mu guhiga no kwica Osama isohoka, abafaransa bo bari bamaze gukora indi filimi imugaragaza nk’umupfu wazutse (Zombie).

Iyi yiswe “Zombinladen” ikaba yaragaragazaga amezi make nyuma yo guhambwa kwa Ben Laden, umurambo we waje kuburukira ku nkombe z’ikirwa cya “Belle Ile” cy’u Bufaransa. Filimi za zombie zikaba ari filimi zerekana mu buryo butari ukuri abantu baba barapfuye ariko intumbi zabo zikongera zikagira ububasha bwo gukora akenshi zikora ubugome.

Yigeze gukorera ibiro by’ubutasi bya Amerika “CIA”

Mbere yo kuba umwanzi nimero ya mbere w’ Amerika, Ben Laden yarakoreye iyi Leta mu myaka y’impera ya za 1970. Mu 1979, ubwo yari akiri umusore w’imyaka 23 wize ubwubatsi. Icyo gihe yakoreraga muri Turikiya, Abanyamerika baje kumwegera bamusaba ko yabashakira abasore b’abarabu bo muri Afurika y’Amajyaruguru bakajya kurwanya Abarusiya, icyo gihe bari muri Afghanistan ubwo hariho intambara y’ubutita, abo basore bakaba aribo basigaye barwanya Amerika kuri ubu.

BARACK OBAMA YEMEZA URUPFU RWA BIN LADEN:

Mutiganda Janvier


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...