Donald Trump yongeye gushimagiza Nick Minaj mu birori byihariye

Imyidagaduro - 19/02/2026 9:37 AM
Share:

Umwanditsi:

Donald Trump yongeye gushimagiza Nick Minaj mu birori byihariye

Umubano uri hagati y’umuraperikazi Nicki Minaj na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ukomeje gufata indi ntera nyuma y’uko Trump yongeye kumushimagiza ku mugaragaro mu birori bya Black History Month byabereye i Washington, D.C.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibi birori byabereye muri White House ku wa 18 Gashyantare 2026, Trump yagaragaje urukundo n’icyubahiro afitiye Minaj, amwita “mwiza cyane” ndetse anashimangira ko asobanukiwe politiki.

Yagize ati: “Tuvuge kuri Nicki Minaj se? Turamukunda? Njye ndamukunda. Yari hano mu byumweru bibiri bishize. Ni mwiza cyane. Namubwiye nti ‘Nicki, uri mwiza cyane.’”

Yakomeje agaruka ku nzara ndende za Minaj, avuga ko yamubajije niba ari ize bwite, ariko undi ntiyifuze kubisobanuraho. Trump yongeyeho ko icy’ingenzi ari uko Minaj “abyumva” mu bya politiki.

Ku wa 16 Gashyantare 2026, ubwo Amerika yizihizaga ‘President’s Day’ umunsi wizihizwa buri mwaka ku wa gatatu w’icyumweru cya kabiri cya Gashyantare, ugamije guha icyubahiro abakuru b’igihugu b’abanyamerika, cyane cyane George Washington na Abraham Lincoln; Nicki Minaj yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ifoto yakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga rya AI, imugaragaza ari kumwe na Trump mu modoka ya cabriolet, bari kubara amafaranga.

Iyi foto yongeye kuzamura impaka ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bayifata nk’ikimenyetso cy’urukundo rudasanzwe Minaj afitiye Trump, abandi bayibonamo uburyo bwo gukomeza kugaragaza aho ahagaze muri politiki.

Muri uwo munsi nyine, Minaj yanitabiriye inama ya World Liberty Forum ishyigikiwe na Trump, aho yari umwe mu batumiwe nk’abatanga ibiganiro by’ingenzi ku kiganiro cyiswe “Owning the Culture: The Business of Music in a Creator-Led Economy.”

Iyi nama yagaragayemo abantu batandukanye bo mu nzego za politiki n’ubucuruzi, igamije kugaragaza uruhare rw’abahanzi n’abaremye ibihangano mu bukungu buyobowe n’abahanzi ubwabo.

Nicki Minaj yahuriye bwa mbere na Trump mu nama yabereye i Washington muri Mutarama 2026, aho yahagaze iruhande rwe maze atangaza ko ari “umufana wa mbere wa Perezida.”

Yagize ati: “Birashoboka ko ndi umufana wa mbere wa Perezida. Kandi ibyo ntibizahinduka. Ibyo abantu bavuga ntibingiraho ingaruka. Ahubwo bintera imbaraga zo kumushyigikira kurushaho.”

Yakomeje avuga ko atazemera ko Trump “atotezwa” cyangwa akorerwa ubukangurambaga bwo kumusebya, ashimangira ko afite imbaraga nyinshi zimushyigikiye kandi ko “Imana imurinda.”

Mu kiganiro aherutse kugirana n’umunyamakuru Katie Miller, Minaj yavuze ko uburyo Trump yakomeje kunengwa ari bwo bwatumye arushaho kumushyigikira ku mugaragaro.

Yagize ati: “Ubwisanzure mu myemerere y’idini ni ingenzi kuri njye. Ariko niba ndi inyangamugayo, ni uburyo Perezida Trump yakomeje gufatwa nabi inshuro nyinshi. Sinashoboye kubyihanganira.”

Mu mezi ashize, Nicki Minaj yakomeje kugaragaza ko adatinya kuvuga aho ahagaze muri politiki, n’ubwo ibyo byagiye bitera impaka n’ukutavugwaho rumwe mu bakunzi b’umuziki.

Uko bigaragara, umubano we na Trump ukomeje gukomera, ibintu bishobora gukomeza gukurura impaka haba mu ruhando rwa politiki no mu myidagaduro.

 

Nicki Minaj yongeye kugaragara mu ruhando rwa politiki, aho Perezida Donald Trump yamushimye ku mugaragaro mu birori bya Black History Month, amubwira ko ari ‘mwiza cyane’ kandi ashimangira ko asobanukiwe politiki


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...