Donald Trump yavuze igihe Amerika izavira muri Iran

Hanze - 01/04/2026 8:37 AM
Share:

Umwanditsi:

Donald Trump yavuze igihe Amerika izavira muri Iran

Perezida Donald Trump yavuze ko Amerika izava muri Iran mu byumweru bibiri cyangwa bitatu biri imbere mu gihe bazaba bageze ku masezerano cyangwa batayagezeho.

Donald Trump avuga ko Amerika “izava” muri Irani mu “byumweru bibiri cyangwa bitatu” igihe izaba izi neza ko ubutegetsi bwa Irani buzamara “imyaka” budashobora gukora igisasu kirimbuzi cya nikleyeri.

Mu kiganiro n’abanyamakuru mu cyumba cyitwa Oval Office cyo mu biro bye White House, Trump yavuze ko Irani irimo “kwingingira kugera ku masezerano” ariko ko niba ibyo bizabaho cyangwa bitazabaho “nta cyo bivuze”

Yavuze ko Amerika “izava muri Irani vuba aha cyane” kandi ko igikorwa cy’ingabo z’Amerika muri Irani gishobora kurangira mu “byumweru bibiri cyangwa bitatu”.

Mbere yaho, Perezida wa Irani Masoud Pezeshkian yavuze ko igihugu cye gifite bucyenewe bwo kurangiza intambara, ko icyangombwa gusa ari uko abanzi bayo bizeza ko intambara itazongera kubyuka.

Trump yavuze ko Amerika yageze ku ntego yari yihaye mbere yuko ibitero byo mu kirere kuri Irani bitangira mu mpera y’ukwezi kwa Gashyantare (2) uyu mwaka, ifatanyije na Israel.

Avuga ko intego nkuru yo kugabanya ubushobozi bwa Irani bwo kugira intwaro kirimbuzi ya nikleyeri yagezweho ndetse ko ubu Amerika “irimo kurangiza umurimo”.

Muri icyo kiganiro kandi, Trump yavuze ko ubu Amerika yiganje mu kirere cya Irani ndetse ko yatumye habaho ihinduka ry’ubutegetsi nyuma y’iyicwa ry’abategetsi bo hejuru muri politike no mu gisirikare.

Avuga ko abayobozi bashya bariho i Tehran ari “abahezanguni gacye cyane” ndetse ko bashyira mu gaciro kurushaho  agereranyije n’abababanjirije.

Trump yongeyeho ko intambara ishobora kurangira nta masezerano agezweho hagati y’impande zombi.

Avuga ku kwiyongera kw’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli kwatewe n’intambara, Perezida w’Amerika yavuze ko bizagabanuka ako kanya Amerika nirangiza ibikorwa bya gisirikare byayo.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...