Donald Trump yatangiye ihangana rikomeye na Iran iri gusongwa na Israel

Hanze - 18/06/2025 3:47 PM
Share:

Umwanditsi:

Donald Trump yatangiye ihangana rikomeye na Iran iri gusongwa na Israel

Nyuma yo gusaba umuyobozi w’ikirenga wa Iran kwegura undi nawe akabihakana akoresheje amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, Donald Trump yatangaje ko kwihangana kwe gushize nta muntu uzi icyo agiye gukora.

Kuri uyu wa Gatatu, Umuyobozi w’ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, yahakanye ku mugaragaro icyifuzo cya Donald Trump cyo gushyira intwaro hasi avuga ko Amerika yabatunguye bavuga ibyo bintu kandi babizi neza ko yihishe inyuma y'ibiri kuba.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika nawe yatangaje ko kwihangana kwe kwarangiye, nubwo nta kintu na kimwe yigeze atangaza ku bigiye gukurikira.

Aganira n’abanyamakuru, Trump yanze gutangaza niba yaba yaba yafashe umwanzuro wo kwifatanya ku mugaragaro na Israel mu bikorwa by’ibitero karahabutaka byo kurimbura Leta ya Iran.

Yavuze ko Abanya-Iran bari basabye kuganira, ariko yongeraho ko “Igihe cyo kuganira cyararangiye. Hari itandukaniro rya nonaha n’icyumweru gishize.”

Donald Trump yavuze ko nyuma y’uko umuyobozi w’ikirenga wa Iran amusuzuguye ntawe uzi icyo agiye gukurikizaho. Ati “Nta muntu numwe uzi icyo ngiye gukora.”

Aka kanya, Abanya-Iran buzuye mu mihanda iva mu murwa mukuru Tehran, bahunga ibitero by’indege za gisirikare za Israel bikomeje gukaza umurego uko amasaha yicuma.

Mu gitero giheruka, Israel yatangaje ko indege za gisirikare zabo zasenye burundu icyicaro gikuru cy’urwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu muri Iran.

Khamenei w’imyaka 86 yamaganye Trump mu ijambo ryafashwe rikaza gucurangwa kuri televiziyo, akaba ari bwo bwa mbere agaragaye mu ruhame kuva ku wa Gatanu.

Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Israel Katz yavuze ko bazakomeza gutera Iran kugeza bahabije ubutegetsi bwa Khamanei.

 

 Umuyobozi w'ikirenga wa Iran yavuze ko badatewe ubwoba n'ibitero bya Israel

Donald Trump yavuze ko nyuma yo gusuzugurwa ntawe uzi icyo agiye gukora


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...