Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu ni bwo ikipe ya Inter Miami yakiriwe na Trump ngo ihabwe icyubahiro nyuma y’uko yegukanye igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mwaka ushize.
Ni ubwa mbere kapiteni w’iyi kipe, Messi yari ageze muri White House dore ko yashoboraga kuba yaragiyeyo mu ntangiriro z’umwaka ushize agiye guhabwa umudali w'ishimwe kubera ibikorwa bye by’indashyikirwa, ariko ntiyajyayo bitewe n’uko atari afite umwanya dore ko yari yibereye mu biruhuko.
Trump yabwiye Messi ko umuhungu we amukunda cyane ndetse akaba akunda na Cristiano Ronaldo. Donald Trump yavuze ko Cristiano Ronaldo ari umuhanga na Lionel Messi akaba ari umuhanga ndetse bose bakaba bakunda ibintu bakora.
Yagize ati: "Cristiano ni umuhanga, uri umuhanga. Abakinnyi bakomeye cyane! Ni abakinnyi b’indashyikirwa bakunda ibyo bakora kandi bakabikora neza cyane".
Perezida wa Amerika yavuze ko yatangiye gukurikira umupira w’amaguru hari Pele ariko ko Messi ashobora kuba amurenzeho.

Perezida Trump akora mu ntoki Lionel Messi



Lionel Messi muri White House
