Bivugwa
ko Trump yabwiye Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, ko kwica
Ayatollah Khamenei "atari igitekerezo cyiza", nk’uko umwe mu
bategetsi abivuga. Perezida ntiyigeze agira icyo atangaza ku mugaragaro kuri
iyo raporo.
Mu
kiganiro yagiranye na Fox News, Netanyahu ntiyemeje cyangwa ngo ahakane ku
mugaragaro raporo y’ikinyamakuru Reuters ivuga ko Trump yanze umugambi wo kwica
Ayatollah.
Akomeza agira ati "Ariko icyo nababwira ni uko nemera ko dukora ibyo tugomba gukora. Tuzakora
ibyo tugomba gukora, kandi ntekereza ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika izi icyiza
cyabo. Sinshaka kubivugaho birenze aho."
Umwe mu bayobozi ba Israel yabwiye CBS News ko "mu by’ukuri" Israel itica abayobozi ba politiki, ahubwo ko bibanda ku gusenya ibikoresho bya kirimbuzi n’igisirikare.
Mu minsi yashize, Israel yagabye igitero kuri Iran cyahitanye Major General Mohammad Bagheri, Major General Gholam Ali Rashid, Fereydoon Abbasi‑Davani, Ahmadreza Zolfaghari Daryani ndetse n'abandi bishwe mu bindi bitero byabanje.
Mu butumwa aheruka gutangaza ku rubuga rwe Truth Social kuri iyi mirwano irimo kumera nabi mu burasirazuba bwo hagati, Trump yagize ati "Iran na Israel bikwiye kumvikana", yongeraho ko azafasha bombi guhagarika imirwano "nk'uko nabigenje ku Buhinde na Pakistan".
Donald Trump yabujije Israel kwica umuyobozi w'ikirenga wa Iran