Donald Trump yabujije Israel kwica umuyobozi w’ikirega wa Iran

Hanze - 16/06/2025 11:12 AM
Share:

Umwanditsi:

Donald Trump yabujije Israel kwica umuyobozi w’ikirega wa Iran

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yanze umugambi wa Israel wo kwica Umuyobozi Mukuru w’igihugu cya Iran, Ayatollah Ali Khamenei.

Bivugwa ko Trump yabwiye Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, ko kwica Ayatollah Khamenei "atari igitekerezo cyiza", nk’uko umwe mu bategetsi abivuga. Perezida ntiyigeze agira icyo atangaza ku mugaragaro kuri iyo raporo. Ibyo biganiro bivugwa ko byabaye nyuma y’uko Israel iteye Iran ku wa Gatanu.

Mu kiganiro yagiranye na Fox News, Netanyahu ntiyemeje cyangwa ngo ahakane ku mugaragaro raporo y’ikinyamakuru Reuters ivuga ko Trump yanze umugambi wo kwica Ayatollah. Yagize ati "Raporo nyinshi z’ibinyoma ziri kuvuga ibiganiro bitigeze bibaho, kandi sinshaka kwinjira muri ibyo,"

Akomeza agira ati "Ariko icyo nababwira ni uko nemera ko dukora ibyo tugomba gukora. Tuzakora ibyo tugomba gukora, kandi ntekereza ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika izi icyiza cyabo. Sinshaka kubivugaho birenze aho."

Umwe mu bayobozi ba Israel yabwiye CBS News ko "mu by’ukuri" Israel itica abayobozi ba politiki, ahubwo ko bibanda ku gusenya ibikoresho bya kirimbuzi n’igisirikare.

Mu minsi yashize, Israel yagabye igitero kuri Iran cyahitanye Major General Mohammad Bagheri, Major General Gholam Ali Rashid, Fereydoon Abbasi‑Davani, Ahmadreza Zolfaghari Daryani ndetse n'abandi bishwe mu bindi bitero byabanje.

Mu butumwa aheruka gutangaza ku rubuga rwe Truth Social kuri iyi mirwano irimo kumera nabi mu burasirazuba bwo hagati, Trump yagize ati "Iran na Israel bikwiye kumvikana", yongeraho ko azafasha bombi guhagarika imirwano "nk'uko nabigenje ku Buhinde na Pakistan".


Donald Trump yabujije Israel kwica umuyobozi w'ikirenga wa Iran


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...