Ni
inkuru isa n’iyavuye muri filime, ariko ni ukuri. Mu bubiko bwihariye buri muri
Dollywood DreamMore Resort, ahantu hafitanye isano ya hafi n’ubuzima n’umurage
wa Dolly Parton, harimo agasanduku k’imbaho gafunze neza karimo indirimbo yise
“My Place in History”. Iyi ndirimbo yayanditse ayitekereza nk’ubutumwa bwa
nyuma yagombaga gusigira isi.
Iyo
sanduku ntabwo rizafungurwa mbere y’umwaka wa 2045, ubwo Dollywood izaba
yizihiza imyaka 30 imaze ishinzwe. Nyuma yaho ni bwo iyi ndirimbo izashyirwa
hanze ku mugaragaro, bivuze ko abafana bazategereza imyaka irenga 20 nyuma y’urupfu
rw’uyu muhanzikazi kugira ngo bayumve.
Mu
kiganiro Dolly Parton yatanze mu myaka yashize, yigeze kuvuga ko nawe atazi
neza uwagize igitekerezo cyo gufungirana iyo ndirimbo igihe kirekire gutyo.
Yari
yavuze ko yashyize iyo ndirimbo mu gasanduku hamwe na CD Player ndetse na
Cassette Player kugira ngo abazafungura iyo vault bazashobore kuyumva uko
yayisize.
Nubwo
icyo gitekerezo cyamusekeje, yanagaragaje impungenge z’uko iyo ndirimbo
ishobora kuzangirika mbere y’uko igihe cyo kuyifungura kigera.
Yagize
ati: "Sinzi uwagize icyo gitekerezo rwose. Nta n’ubwo bari biteze ko nzaba
nkiriho icyo gihe. Ahari nzaba nkiriho cyangwa se nzaba ntakiriho. Ikintu
kinteye impungenge ni uko ishobora kuzabora cyangwa ikangirika ku buryo nta
muntu uzigera ayumva."
Aya
magambo yagarutse cyane nyuma y’itangazwa ry’urupfu rwe, kuko yerekana uburyo
yari azi neza ko umurage we uzakomera no mu gihe azaba atakiri ku Isi.
Dolly
Parton yitabye Imana ku wa 25 Kanama 2026, amakuru yemezwa n’umuryango we
ndetse n’itsinda ryari rimufasha mu bikorwa bye bya buri munsi.
Umwishywa
we Bryan Seaver ni umwe mu batangaje aya makuru, agaragaza ko nubwo umuryango
wababajwe no kubura umuntu wari inkingi ikomeye, bishimira ubuzima budasanzwe
yabayeho.
Yagize
ati: "Ni icyubahiro kuvuga kuri Dolly muri aka kanya. Twuzuye ishema ariko
kandi twuzuye agahinda. Icyakora agahinda ni akacu, si ake."
Abamukurikiraga
hafi bavuga ko yari amaze igihe gito ahanganye n’uburwayi bwa kanseri. Mu
kiganiro cye cya nyuma cyatanzwe mbere y’iminsi mike ngo yitabe Imana, yari
yatangaje ko afite ibibazo by’ubuzima byatumye anasubika imwe mu gahunda yari
afite muri pariki ye ya Dollywood.
Yavugaga
ko kimwe mu byatumye ubuzima bwe buhungabana ari uko yari yarahugiye mu kwita
ku mugabo we Carl Thomas Dean witabye Imana muri Werurwe 2025 afite imyaka 82.
Umukobwa wakuriye
mu bukene ahinduka icyamamare ku Isi
Inkuru
ya Dolly Parton ni imwe mu nkuru zitanga isomo rikomeye ku muntu wese urota
kugera kure.
Yavukiye
mu muryango ukennye cyane muri Tennessee, aba umwana wa kane mu bana 12.
Yakuriye mu nzu nto y’icyumba kimwe, aho ubuzima bwari bugoye ariko inzozi ze
zikaba nini.
Indirimbo
ye yamenyekanye cyane yitwa “Coat of Many Colors” yayanditse yibuka uburyo
nyina yamudoderaga imyenda avanze ibitambaro bitandukanye kuko nta bushobozi
bwo kugura indi yari afite.
Yatangiye
kuririmba mu rusengero, aza kujya agaragara kuri televiziyo zo mu gace
yavukiyemo afite imyaka 10 gusa. Ku myaka 13 yari amaze no gusohora indirimbo
ze za mbere ndetse anahabwa amahirwe yo kuririmba muri Grand Ole Opry, kimwe mu
bibuga by’ingenzi mu muziki wa Country Music.
Nyuma
yo kurangiza amashuri yisumbuye mu 1964, yimukiye i Nashville, umujyi ufatwa
nk’umurwa mukuru wa Country Music, aho yatangiriye urugendo rwamuhinduriye
ubuzima.
Mu
myaka isaga irindwi y’uduce tw’ibihe (seven decades) yamaze mu muziki, Dolly
Parton yabaye umwe mu bahanzi bakoze amateka akomeye kurusha abandi muri
Amerika.
Yanditse
kandi aririmba indirimbo zakunzwe cyane zirimo “Jolene”, “I Will Always Love
You”, “9 to 5”, “Coat of Many Colors” n’izindi nyinshi.
Abahanga
mu muziki bavuga ko kimwe mu bitangaza bye ari uko yanditse “Jolene” na “I Will
Always Love You” ku munsi umwe, nyamara zombi zikaba zarahindutse zimwe mu
ndirimbo zikomeye kurusha izindi mu mateka ya muzika.
“I
Will Always Love You” yaje kwamamara kurushaho nyuma yo kongera kuririmbwa na
Whitney Hoston muri filime The Bodyguard, iba imwe mu ndirimbo zagurishijwe
cyane kurusha izindi zose z’umuhanzikazi mu mateka.
Dolly
Parton yanaciye agahigo ko kugira indirimbo nyinshi zabaye iza mbere ku rutonde
rwa Country Music muri Amerika ndetse aba umugore wamaze igihe kirekire kurusha
abandi afite album ziza ku mwanya wa mbere.
Ntabwo yari
umuhanzi gusa
Nubwo
benshi bamwibukira ku ndirimbo ze, Dolly Parton yari n’umugiraneza udasanzwe.
Yashoye
amafaranga menshi mu burezi, cyane cyane binyuze muri gahunda ya Imagination
Library yafashije abana babarirwa muri za miliyoni kubona ibitabo byo gusoma ku
buntu.
Yanagize
uruhare mu gutera inkunga ubushakashatsi bwafashije mu iterambere ry’inkingo za
Covid-19 ndetse afasha ibikorwa byinshi by’abatishoboye muri Amerika no hanze
yayo.
Ibi
byatumye afatwa nk’umwe mu bantu bafite umutima mwiza kandi bakunzwe cyane mu
ruganda rw’imyidagaduro.
Mu
gihe abakunzi ba Dolly Parton bakomeje kwibuka indirimbo ze zakomeje guhindura
ubuzima bwa benshi, hari amatsiko menshi ku ndirimbo “My Place in History”
yasize ifunze mu bubiko.
Abenshi
bibaza ubutumwa buzaba buri muri iyo ndirimbo, amagambo azaba ayigize ndetse
n’icyo yashakaga gusigira isi nk’ijambo rye rya nyuma.
Icyakora
ikizwi ni uko n’iyo yaba atakiriho, ijwi rya Dolly Parton rizongera kumvikana
ku Isi mu mwaka wa 2046, imyaka 20 nyuma y’urupfu rwe.
Ni
ikimenyetso gikomeye cy’uko bamwe mu bahanzi batava mu mitima y’ababakunda.
Bavuye ku Isi, ariko umurage wabo ugakomeza kubaho.

Kuri Dolly Parton, amateka ye ntiyarangiranye n’umunsi yitabye Imana. Hari indi ndirimbo imwe isi igitegereje, kandi ishobora kuzaba ari yo butumwa bwa nyuma bw’umwe mu bagore bakoze amateka akomeye kurusha abandi mu muziki wa Country Music
