Dolly Parton wari umwamikazi w’umuziki wa Country yitabye Imana

Imyidagaduro - 26/08/2026 6:32 AM
Share:
Dolly Parton wari umwamikazi w’umuziki wa Country yitabye Imana

Icyamamare mu muziki wa Country, Dolly Parton, yitabye Imana ku wa Kabiri, tariki ya 25 Kanama 2026, afite imyaka 80, nyuma y’urugamba rugufi yari amaranye na kanseri.

Amakuru y’urupfu rwe yatangajwe n’abamuhagarariye, bavuga ko yaguye mu Kigo cya Vanderbilt-Ingram Cancer Center kiri i Nashville, muri Leta ya Tennessee, akikijwe n’abo mu muryango we n’abandi yakundaga.

Mu itangazo ryasohotse nyuma y’urupfu rwe, umuryango we wavuze ko Dolly Parton yamaze ubuzima bwe ashyira ibyishimo, ibyiringiro n’urukundo mu byo yakoraga byose.

Wagize uti: “Nyuma yo guhangana ubutwari n’urugamba rugufi rwa kanseri, Dolly yasezeye ku buzima bwo ku Isi, akikijwe n’abo yakundaga.”

Mu minsi ya nyuma y’ubuzima bwe, Dolly Parton yari amaze igihe ahura n’ibibazo by’ubuzima byatumye asubika bimwe mu bikorwa n’ibitaramo bye. Mbere gato y’urupfu rwe, yari yavuze ko afite utubazo duke tw’ubuzima ndetse abaganga bamubujije gukora ingendo zimwe.

Urupfu rwe ruje nyuma y’umwaka umwe gusa umugabo we, Carl Thomas Dean, bari bamaranye imyaka 60, na we yitabye Imana muri Werurwe 2026.

Dolly Parton yasize amateka akomeye mu muziki, aho yamaze imyaka irenga 65 awukora. Yasohoye albums 50, yanditse indirimbo zirenga 3,000 ndetse zimwe mu ndirimbo ze nka Jolene na 9 to 5 zamamaye ku rwego rw’Isi.

Uretse umuziki, Dolly Parton yanamenyekanye cyane kubera ibikorwa by’ubugiraneza. Umuryango we w’imfashanyigisho, Imagination Library watanze ibitabo byinshi ku bana bo hirya no hino ku Isi

Ukumva urupfu rw’uyu muhanzikazi byatunguranye kandi bibabaza abakunzi be bo hirya no hino ku Isi, mu gihe asize umurage ukomeye mu muziki wa Country no mu bikorwa by’urukundo yakoreye abantu.

Dolly Parton wari umwamikazi w’umuziki wa Country, yitabye Imana ku myaka 80


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...