Dolly Parton: Ibyihariye ku muherwe akaba n’umwamikazi w'ibihe byose w’injyana ya Country Music

Ubukungu - 30/12/2022 2:24 PM
Share:

Umwanditsi:

Dolly Parton: Ibyihariye ku muherwe akaba n’umwamikazi w'ibihe byose w’injyana ya Country Music

Dolly Parton, amazina ye bwite yitwa Dolly Rebecca Parton. Ni umuririmbyi w’umunyamerika, umwanditsi w'indirimbo, umukinnyi wama firime, umugiraneza, umucuruzi uzwi cyane cyane ku bikorwa bye n’umuziki wiswe county music.

Parton yavutse ku ya 19 Mutarama 1946, Intara ya Sevier, muri Tennesse muri Amerika, ubu akaba afite imyaka 76. Yashakanye n’uwitwa Carl Thomas Dean .

Nubwo yamenyekanye cyane ku mugabane wa Amerika na kure yawo, ishoramari rye muri Dollywood ryamufashije kuba umwe mu bacuranzi bakize ku isi, by'umwihariko kuza mu bagore ba mbere bakize muri iyi njyana aririmbamo (Country music).

Uyu muhanzikazi wakuriye mu cyaro cya Tennessee, yakuze yitegereza se yihuta mu mikorere aho yari umuhinzi w’itabi n’umukozi w’ubwubatsi, kandi yumva nyina aririmba igihe yita ku bana be 12. 

Yatangiye kuririmba akiri umwana, ahera mu rusengero ku ma tereviziyo n'amaradiyo, byari hafi y'aho bari batuye. Ibyo yabikoze mbere yo kwimukira i Nashville arangije amashuri yisumbuye mu 1964 ajya gukora mu ruganda.

Niyo waba utarabaye umufana we ariko ntagushidikanya ko wamenye uyu muhanzi ndetse wabonye urukundo yakunzwe na n'ubu agikundwa. Dolly Parton ni umwe mu baririmbyi bakomeye muri Leta Zunze Ubumw za America kandi batsinze ibihe byose.


Dolly wabaye umucunguzi wa benshi kandi yakoze cyane kugira abe umukire

Yatangiye ari umwanditsi w'indirimbo, afatanije na nyirarume. Ubwa mbere, yasinye amasezerano n’itsinda ryitwa Colombe Music yo gukorana, ariko igihe ayo masezerano yarangiraga mu 1966, Parton w'imyaka 20 y'amavuko yafashe icyemezo cyo kwikorera ubucuruzi bwe akita no ku mwuga we. Ni bwo yafatanije na nyirarume, ashinga sosiyete ye yandika.

Yakoresheje imbaraga ze zose ngo agere ku mutungo afite. Nk'uko yagiye atangariza itangazamakuru, yakuze yifuza gukabya inzozi. Uko yagendaga akura yifuzaga kuba umwamikazi muri muzika, maze bihuye no kubaho kwe bifite intego no kuvukira mu muryango ukunda gukora, aba ikirangirire aba umuririmbyi w'akataraboneka.

Yareberaga ku babyeyi be uburyo bakora nawe akibwira mu mutima ati "Nzakora cyane kugeza mbaye icyamamare mu njyana ya County music", kandi abigeraho. Ubu ni umugore wa mbere ufatwa nk’umukire muri yi njyana.

Ibintu byose Dolly akoraho bihinduka zahabu!

Ni umuririmbyi, umwanditsi w'indirimbo, umukinnyi wa filime, umwanditsi w'ibitabo, na rwiyemezamirimo. Ikinyamakuru Forbes, kuya 22 Ukuboza 2022 cyatangaje ko aftite umutungo ungana na million 650 z’amadorari muri uyu mwaka wa 2022 ndetse ni we waje ku rutonde ari uwa mbere mu bukire mu bakora injyana ya County music.

Muri 2020, yatanze miliyoni y'amadorali mu bushakashatsi bwa Coronavirus, ayaha kaminuza ya Vanderbilt. Ubwo bufasha bwari ubwo gukora urukingo rwa Covid-19 rwa Moderna. Mu 2021, yatanze amadorari 700.000 yo gufasha abahuye n’umwuzure muri Tennessee. 

Ku ya 12 Ugushyingo, Jeff Bezos washinze Amazone, yahaye Parton igihembo cye cyitwa “Courage and Civility " gihwanye na Miliyoni 100  z'amadorari mu rwego rwo gushimira ibikorwa bye by'ubugiraneza agenda akora.

Umwuga we ntabwo wamutunze we wenyine ahubwo wafashije n'umuryango ndetse n'abaturage bari bamuzengurutse n’abandi.


Dolly Parton yakiriye igihembo cya miliyoni 100 z'amadorari

Burya rero nta mwuga utagukiza nk'uko bivugwa, kandi icyo werekejeho umutima ugikora neza. Benshi mu babyeyi babangamira abana iyo bumvise bababwira ko bifuza kuba abahanzi ku buryo umubyeyi ahita amubona nk’inkorabusa cyangwa nk’ikirumbo ariko nk'uko bigaragara nta mwuga utagukiza igihe cyose ukozwe neza byemewe n’amategeko kandi ugakoranwa umwete. Urugero rubiguhamiriza, ni ubukungu Dolly Parton yasaruye mu muziki.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...