Doja Cat yavuze ku rugamba rwe rwo kubatwa na Cocaine, inzoga na Marijuana

Imyidagaduro - 01/09/2026 12:47 PM
Share:

Umwanditsi:

Doja Cat yavuze ku rugamba rwe rwo kubatwa na Cocaine, inzoga na Marijuana

Umuhanzikazi w’Umunyamerika Doja Cat yatangaje ko mu myaka ishize yigeze kugira ikibazo cyo gukoresha Cocaine, inzoga na Marijuana, avuga ko ubu ibyo bihe yabirenzeho kandi ko “ari kure cyane yabyo.” Yavuze ko rwari urugamba rukomeye ngo kuko byamufashe imyaka irenga umunani kugira ngo arutsinde.

Doja Cat yabigarutseho mu mashusho yashyize ku rubuga rwe rwa TikTok ku wa Mbere tariki ya 31 Kanama 2026, aho yavugaga ku buzima bwe bwite, imbogamizi yahuye na zo ndetse n’uburyo imbuga nkoranyambaga zishobora kugira uruhare mu kongera ibibazo by’umuntu.

Uyu muhanzikazi yavuze ko hashize imyaka igera ku munani ahanganye n’ikibazo cyo gukoresha Cocaine, ariko ashimangira ko ubu atakiri muri icyo gihe. Ati: “Nari mfite ikibazo gikomeye cyo gukoresha Cocaine hashize, nahanganye nabyo imyaka igera ku munani.”

Doja Cat kandi yavuze ko mu gihe cyashize yagize ibibazo bijyanye no kunywa n’inzoga na Marijuana. Nubwo yavuze ko atigeze aba umuntu wabaswe n’inzoga ku buryo bwuzuye, yemeye ko inzoga zigeze kumutera ibibazo bikomeye. Ati: “Sinigeze mba umusinzi, ariko rwose nari mfite ikibazo.”

Yagarutse ku isano iri hagati y’ibibazo byo mu mutwe n’imbuga nkoranyambaga

Mu byo Doja Cat yagarutseho, harimo n’uburyo gukoresha inzoga bishobora gutuma umuntu agira ibitekerezo bibi, hanyuma akajya kuri internet ashaka abantu cyangwa ibitekerezo bimwemeza ko ibyo atekereza ari ukuri.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Mail Online, Doja Cat yihanangirije abantu kwitondera guhuza ibibazo byo mu mutwe bitaramenyekana cyangwa bititabwaho n’umuco wo gushaka kwemezwa n’abandi ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu muhanzikazi yanavuze ku bantu bamaze igihe bamwita “demonic” kuri internet, avuga ko imbuga nkoranyambaga zishobora kuba ahantu abantu berekanira ibitekerezo n’ibibazo byabo ku bandi.

Yagaragaje ko internet ishobora kuba ahantu abantu bagaragaza cyane ibitekerezo byabo ku bandi, asaba abantu kutayiha umwanya ukabije cyangwa ngo bahore bashaka guhangana n’ababatuka ndetse n’ababaseka.

Doja Cat ashimangira ko ibyo bihe yabirenzeho

Nubwo uyu muhanzikazi yahishuye ko yigeze kunyura mu bihe bikomeye bijyanye no gukoresha ibiyobyabwenge n’inzoga, yashimangiye ko ubu ameze neza, kandi yakize. Yavuze ko ikibazo cya Cocaine ari ikintu cyabaye kera, ndetse ko ubu “ari kure cyane yabyo.”

Ibi Doja Cat yabivuze mu gihe akomeje kurushaho kuvuga ku buzima bwe bwite, ibibazo yanyuzemo ndetse n’ingaruka z’igitutu cyo kuba umuntu uzwi cyane ku isi.

Kuba icyamamare cyavuga ku byakibayeho, bishobora gufasha mu gukomeza ibiganiro ku bibazo by’ibiyobyabwenge, ubuzima bwo mu mutwe ndetse n’ingaruka imbuga nkoranyambaga zishobora kugira ku bantu, cyane cyane iyo umuntu ari mu bihe bikomeye.

Doja Cat ari mu bahanzi bakomeye ku Isi


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...