Ku
wa 17 Werurwe 2026, uyu mukobwa yataramiye i Kigali mu gitaramo cyasize ibyishimo
n’ibiganiro bidashira ku mbuga nkoranyambaga. Bwari ubwa mbere ataramiye muri
Afurika, ndetse ibihumbi by’abantu bari bamushyigikiye mu gitaramo yakoreye
muri BK Arena.
Uyu
muhanzikazi wamamaye mu ndirimbo zirimo Woman, Paint The Town Red na Scarlet,
yavuze ko yumva akeneye igihe cyo kuruhuka no kwita ku buzima bwe bwo hanze
y’umuziki.
Mu
kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, yavuze ko nyuma yo kurangiza uru
rugendo rw’ibitaramo ashobora kumara imyaka itatu adakora umuziki.
Doja
Cat yavuze ko muri icyo gihe ashaka kubaho ubuzima busanzwe no gukora ibintu
yagiye ashyira ku ruhande kubera akazi ka muzika.
Ati: “Ndashaka gukora ibyo nshaka byose. Wenda nzongera gushushanya ku nkuta. Ndashaka no gutunganya no gushyira ibikoresho
mu gice cyo hejuru cy’inzu yanjye kuko hashize imyaka ine cyangwa itanu nta
kintu kirimo.”
Kwamamaza
ko ashobora kuba ahagaritse umuziki byakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga,
aho bamwe mu bafana be bamushyigikiye bavuga ko kuruhuka bishobora kumufasha
kwisubiraho no kongera guhanga ibihangano bishya.
Hari
uwagize ati: “Icy’ingenzi ni uko aba yishimye kandi ari cyo ashaka koko."
Abandi
ariko babifashe nk’urwenya, bamwe bavuga ko yakwifatira igihe kinini kurushaho
cyangwa se agahagarika burundu umuziki.
Nubwo
yatangaje ibyo bitekerezo, Doja Cat aracyakomeje ibikorwa bye bya muzika ndetse
ategerejwe gutaramira i Dublin muri Ireland ku wa 19 Gicurasi 2026, mu gitaramo
kiri muri Tour Ma Vie World Tour.

Doja
Cat yemeje ko agiye gufata ikiruhuko cy’imyaka itatu mu muziki nyuma y’urugendo
rw’ibitaramo “Tour Ma Vie”
