Aba bombi bakora umuziki nk’itsinda rizwi nka Djuma & Leticia, aho bahuriza hamwe amajwi yabo mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Aba baramyi ko urugendo rwabo rw’umuziki rushingiye ku guhamagarwa n’Imana, by’umwihariko mu kuririmba indirimbo ziri mu gitabo cy’indirimbo zo guhimbaza Imana mu Kirundi.
Mu buhamya bwabo, bavuga ko bakomoka mu miryango ya Gikristo, bakaba baratojwe gukunda Imana, kuyubaha no kugendera mu mategeko yayo. Bakuriye mu Itorero rya Pentecôte, aho bombi baririmbaga muri korali zitandukanye, ariko icyo gihe batari bazi ko bazagera ku rwego rwo kuririmbana nk’umugabo n’umugore.
Bavuga ko uko iminsi yagendaga ishira ari ko bagendaga batera imbere mu murimo w’Imana binyuze mu kuririmba, kugeza ubwo batangiye kwandika indirimbo zabo bwite.
Urugendo rwabo mu muziki rwatangiriye mu ndirimbo z’Igiswahili
Mu 2022, Djuma na Leticia bashyize hanze indirimbo yabo ya mbere y’Igiswahili, Ulitufanya Kuwa Huru, ari na yo bitiriye album yabo ya mbere. Nyuma yaho, bakomeje gukora izindi ndirimbo, bagera ku ndirimbo zirindwi, nubwo batashoboye kuzishyira zose hanze zifite amashusho.
Bavuga ko hari igihe ibikorwa byabo by’umuziki byagabanyutse, ariko nyuma baza gusobanukirwa ko icyo gihe cyari umwanya wo kwitegura no kurushaho gusobanukirwa n’umurimo Imana yabahamagariye gukora.
Umwuka Wera yabahamagariye kuririmba indirimbo zo mu gitabo cy’Ikirundi
Djuma na Leticia bavuze ko ubwo bari mu bihe by’amasengesho, Umwuka Wera yababwiye ko Imana ishaka kubakoresha mu murimo wayo binyuze mu ndirimbo zo mu gitabo cy’indirimbo zo guhimbaza Imana mu Kirundi.
Icyakora, ngo kwemera uwo muhamagaro ntibyari byoroshye, kuko batari bamenyereye kuririmba izo ndirimbo kandi bumvaga ari izo mu bihe byashize.
Mu buhamya bwabo, bavuga ko Imana yabahumurije, ibizeza ko izabana na bo mu byo bazakora byose. Bavuze ko Umwuka Wera yabasanze akababwira ati: “Imana ikeneye kubakoresha.”
Bavuga ko ubu butumwa bwabafashije kugira ubutwari bwo kwemera uwo muhamagaro, bagatangira kujya muri studio gufata amajwi y’indirimbo zo mu gitabo cy’Ikirundi.
Igitangaje kuri bo ni uko n’abana babo batangiye kuririmba izo ndirimbo, kandi batari bazi ururimi rw’Ikirundi neza. Babifashe nk’ikimenyetso cy’uko bagombaga gukomeza uwo murimo.
Mu byumweru bibiri bishize, Djuma na Leticia batangiye gushyira hanze album yabo nshya yise "Ni Yesu Kristo Ya Bikoze", igizwe n’indirimbo zo guhimbaza Imana mu Kirundi.
Mu ndirimbo bamaze gushyira hanze harimo "Yesu Tuguhungireko", yasohotse mu byumweru bibiri bishize, ndetse na "Yesu Ndagukunze Gose", bashyize hanze muri iki cyumweru.
Aba bahanzi babwiye InyaRwanda ko bafite gahunda yo kujya basohora indirimbo nshya buri byumweru bibiri ku muyoboro wabo wa YouTube witwa Djuma & Leticia.
Iyi gahunda igamije gukomeza kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi, cyane cyane abakunda indirimbo zo guhimbaza Imana mu Kirundi.
Couple zo mu Rwanda no mu Burundi zabateye imbaraga
Djuma na Leticia bavuga ko bareberaga ku miryango yo mu Rwanda no mu Burundi ikora umuziki ihuriyemo umugabo n’umugore, ibyo bikabatera imbaraga zo gukomeza gukora umuziki bari hamwe.
Bavuga ko babonaga ko bishoboka ko umugabo n’umugore [Couple/Kupule] bakorera Imana nk’itsinda, bagahuza impano zabo mu kwamamaza ubutumwa bwiza.
Ubu intego yabo ni uko ubutumwa bwa Yesu Kristo bwagera ku bantu benshi ku isi hose, bakoresheje indirimbo zishingiye ku kwizera kwabo no ku muhamagaro bavuga ko bahawe n’Imana.
Basabye abakunzi b’umuziki wa Gospel kubashyigikira muri uru rugendo, kugira ngo babashe gukomeza gukora umurimo bahamagariwe. Bati: “Mudushyigikire muri uru rugendo rwacu rwo guhimbaza Imana.”
Abifuza gukurikirana ibikorwa byabo bashobora kubasanga kuri YouTube, ku muyoboro wa Djuma & Leticia, aho bazajya bashyira hanze indirimbo nshya buri byumweru bibiri.




Djuma Sindimo na Leticia Nduwakristo bakoze itsinda rihimbaza Imana mu ndirimbo zo mu gitabo cy'Ikirundi
REBA INDIRIMBO NSHYA Y'ABA BARAMYI BAKOMOKA MU BURUNDI
