Ibi byatumye abakurikiranywe bagera kuri
batanu. Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry
yabwiye InyaRwanda ko Djihad na Pappy Nesta bafunzwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Ugushyingo 2025.
Avuga ko “Bafunzwe bishingiye ku iperereza
rimaze iminsi rikorwa ku gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni (y’umuhanzi
Yampano n’umukunzi we).”
Djihad na Pappy Nesta bafungiye kuri
sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, mu gihe dosiye y’abo iri
gutegurwa ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.
Nyuma y’uko Yampano atanze ikirego cye
tariki ya 9 Ugushyingo 2025, RIB yahise itangira iperereza, ndetse ku ikubitiro
hafunzwe Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man, wafunzwe tariki ya 11 Ugushyingo
2025.
Iperereza ryarakomeje hafungwa Kalisa John
uzwi nka K. John watawe muri yombi ku wa 14 Ugushyingo 2025.
Nyuma hafunzwe Ishimwe François Xavier, ku
wa 18 Ugushyingo 2025 acyekwaho kwaka abantu amafaranga kugira ngo abasangize
amashusho ya Yampano n’umukunzi we.
Bisobanuye ko kugeza ubu, abantu batanu
ari bo bafunzwe bakurikiranyweho uruhare mu gusakaza amashusho ya Yampano.
RIB ivuga ko izakomeza gukora iperereza
kugeza kuri buri wese wakwirakwije ariya mashusho ‘byaba uyu munsi cyangwa mu
gihe kizaza’.
Mu Rwanda, Itegeko No 60/2018 ryo ku wa
22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga.
Ingingo ya 34 ivuga ko gushyira
ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina, hakoreshejwe
mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, aba akoze icyaha.
Umuntu wese, iyo atangaje cyangwa atumye
hatangazwa amashusho cyangwa amajwi yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina,
binyuze ku rusobe rwa mudasobwa cyangwa ubundi buryo bw’ikoranabuhanga
n’itumanaho; usaba, utoza cyangwa uhamagarira umwana, abinyujije muri mudasobwa
cyangwa urusobe rwa mudasobwa cyangwa umuyoboro uwo ari wo wose, hagamijwe
kumukoresha imibonano mpuzabitsina, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’Urukiko, ahanishwa
igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu, n’ihazabu
y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 1,000,000 ariko atarenze Miliyoni
3.000.000Frw.
Ingingo ya 38 ivuga ko umuntu wese,
utangaza, wohereza cyangwa utuma hatangazwa ubutumwa ubwo ari bwo bwose
bw’urukozasoni akoresheje mudasobwa, cyangwa urusobe rwa mudasobwa, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa
igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri, n’ihazabu
y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 2,000,0000Frw.
Iyo ubutumwa bw’urukozasoni buvugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo budahuye n’ukuri cyangwa bureba umwana, uwahamwe n’icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu, n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 1,000,000Frw, ariko atarenze 3,000.0000Frw.

Djihad wamamaye ku mbuga nkoranyambaga yatawe muri yombi kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Ugushyingo 2025
