Dj wa Diamond, Rj The Dj agiye gususurutsa abanya-Kigali

Imyidagaduro - 27/08/2026 9:52 AM
Share:

Umwanditsi:

Dj wa Diamond, Rj The Dj agiye gususurutsa abanya-Kigali

Mu gihe Paddock izaba yizihiza isabukuru y’imyaka ibiri imaze iha serivisi nziza abayigana by'umwihariko abakunzi b’ibinyobwa bya Skol, umuvangamiziki wihariye wa Diamond Platnumz, Rj The Dj ni we ugiye gutanga ibyishimo muri ibyo birori.

Ku itariki ya 29/08/2026, kuri Paddock bizaba ari ibirori by’akataraboneka ubwo bazaba bizihiza isabukuru y’imyaka ibiri bamaze bakora.

Mu rwego rwo kwizihiza imyaka 2 idasanzwe mu mukorere yabo, batumiye Rj The Dj usanzwe ari Dj wihariye wa Diamond Platnumz kuza gutanga ibyishimo.

Rj The Dj ni umwe mu bantu 30 bari mu bazaherekeza Diamond i Kigali mu gitaramo “Diamond Xperience” kizabera muri parking ya BK Arena kuri uyu wa gatandatu.

Nyuma y’uko Diamond azaba amaze kuririmba, abantu bose bazahita berekeza kuri Paddock aho Rj The Dj azakomereza ibirori byo kubyina no kwidagadura mpaka bitinze.

Uretse Rj The Dj, Bianca, Christelle na Divine nabo bazaba bahari kugira ngo buri wese uzabasha kuhagera azatahe afite ibyishimo bisendereye.

Abazitabira ibi birori, bashyizwe igorora kuko bazaba banywa inzoga nziza zitagira ingaruka ku buzima bw’umuntu kandi zemewe n’amategeko y’u Rwanda, arizo nzoga za Skol z’ubwoko bwose.

Rj The Dj wakuranye na Diamond kugeza n'ubu akaba ariwe Dj we wihariye, azatanga ibysihimo ku wa gatandatu

Ku wa gatandatu hamwe na Skol, Paddock hazaba ibirori bidasanzwe bizacurangamo Rj The Dj


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...