Dj Toxxyk yitabye urukiko asabirwa igifungo cy’imyaka 5

Imyidagaduro - 15/05/2026 12:08 PM
Share:

Umwanditsi:

Dj Toxxyk yitabye urukiko asabirwa igifungo cy’imyaka 5

Urubanza ruregwamo DJ Toxxyk rukomeje gufata indi ntera nyuma y’uko Ubushinjacyaha butanyuzwe n’imyanzuro yafashwe n’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge, bugahitamo kujurira none ubu akaba asabirwa igifungo cy'imyaka 5.

Uyu musore yatawe muri yombi ku wa 21 Ukuboza 2025, akurikiranyweho impanuka yabereye mu Karere ka Nyarugenge mu rukerera rw’umunsi wabanje, igahitana ubuzima bw’umupolisi wari mu kazi. Iperereza ryakurikiyeho ryaje no gutahura urumogi iwe mu rugo.

Ubushinjacyaha bwamuregaga ibyaha bitandukanye birimo ubwicanyi budaturutse ku bushake, ibikorwa bifitanye isano n’ibiyobyabwenge, guhunga nyuma yo guteza impanuka no kwanga gupimishwa alcohol.

Ku wa 4 Gicurasi 2026, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwamuhamije ibi byaha byose, rumukatira igihano cy’imirimo y’inyungu rusange y’amezi atatu gisubitswe mu gihe cy’amezi atandatu, n’ihazabu ya 1.050.000 Frw. Icyo cyemezo cyatumye arekurwa mu Igororero rya Nyarugenge riherereye i Mageragere.

Nubwo bimeze bityo, Ubushinjacyaha bwahise bujuririra Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, bugaragaza ko ibihano byatanzwe bidahuye n’uburemere bw’ibyaha yakoze n’ingaruka zabyo.

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa 15 Gicurasi 2026, Ubushinjacyaha bwavuze ko urukiko rw’ibanze rwirengagije ingingo z’amategeko zigena uko ibihano bitangwa, zirimo no gusuzuma uburemere bw’icyaha, ingaruka cyateje n’impamvu zagitumye.

Bwagaragaje ko kuba harapfuye umuntu, kandi ari umupolisi wari mu kazi, byari bikwiye gutuma ahabwa igihano gikomeye kurushaho. Bwasabye ko yahabwa igifungo cy’imyaka itanu ndetse n’ihazabu ya 2.210.000 Frw, hashingiwe ku kuba hari impurirane y’ibyaha.

Ku ruhande rwa DJ Toxxyk, yemeye amakosa yakoze anagaragaza ko yicuza, avuga ko imyanzuro yafashwe n’urukiko rw’ibanze ihwanye n’ibyo yakoze.

Umunyamategeko we, Uwamahoro Marie Josée, yasobanuye ko ibihano byatanzwe nta nenge bifite kuko byose bishingiye ku mategeko. Yagaragaje ko ku byaha bitandukanye yahamijwe, buri kimwe cyahawe igihano giteganywa n’itegeko.

Na Murangwa Faustin yunze mu rya mugenzi we, agaragaza ko umucamanza afite ububasha bwo gutanga igihano kiri mu bipimo by’amategeko, ndetse akibutsa ko mu bujurire hatagomba kongerwamo ibindi bisabwa bishya.

Kuri ubu amaso yose ahanzwe Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, aho biteganyijwe ko ruzatangaza umwanzuro warwo ku wa 22 Gicurasi 2026 saa saba z’amanywa, rukemeza niba ibihano byatanzwe bizagumaho cyangwa bizahinduka.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...