Ibyaha
byamuhamye birimo ubwicanyi budaturutse ku bushake, ibikorwa bifitanye isano
n’ibiyobyabwenge, guhunga nyuma yo gukora impanuka, ndetse no kwanga gupimwa
niba yari yanyoye ibisindisha.
Ibi
byose bifitanye isano n’impanuka yabaye mu rukerera rwa tariki ya 20 Ukuboza
2025 mu Karere ka Nyarugenge, yahitanye ubuzima bw’umupolisi wari uri mu kazi.
Mu iperereza ryakurikiyeho, urugo rwa DJ Toxxyk rwaje no gusangwamo urumogi.
Nubwo
yari akwiye guhanishwa igifungo kirimo imyaka ine n’amezi atandatu, nk’uko
urukiko rwabisobanuye, igihano cyaragabanyijwe bitewe n’uko yemeye ibyaha byose
ndetse agasaba imbabazi, kandi bikaba byari ubwa mbere agaragaye mu byaha.
Mbere
y’iki cyemezo, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwari rwamukatiye gukora imirimo
y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atatu, isubitswe mu mezi atandatu, ndetse no
gutanga ihazabu ya 1.050.000 Frw. Icyo cyemezo cyatumye arekurwa by’agateganyo,
ariko Ubushinjacyaha ntibwacyishimiye.
Mu
bujurire bwabaye tariki ya 15 Gicurasi 2026, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko
igihano cyari cyatanzwe n’urukiko rw’ibanze kidakwiye ugereranyije n’uburemere
bw’ibyaha n’ingaruka zabyo, cyane cyane kuba haratakaye ubuzima bw’umupolisi
wari uri mu kazi.
Bwasobanuye
ko igihano kigomba kuba gifite intego yo guhana, kwigisha no gukumira abandi,
ariko ko ibyari byatanzwe bitari kugera kuri izo ntego. Bwanagaragaje ko
urukiko rw’ibanze rutubahirije ibiteganywa n’ingingo ya 49 y’itegeko rigena uko
ibihano bitangwa, isaba ko harebwa uburemere bw’icyaha, ingaruka zacyo
n’impamvu zagiteye.
Ubushinjacyaha
bwari bwasabye ko DJ Toxxyk yakatirwa igifungo cy’imyaka itanu ndetse agatanga
ihazabu ya 2.210.000 Frw.
Ku
ruhande rwe, DJ Toxxyk yemeye amakosa yakoze, agaragaza ko yicuza, anasaba
imbabazi, ndetse avuga ko icyemezo cyari cyafashwe n’urukiko rw’ibanze yari
abona gihwanye n’ibyo yakoze.
Icyakora,
urukiko rwisumbuye rwanzuye rumuhamya ibyaha byose, rumuha igihano cy’igifungo
cy’umwaka n’amezi atandatu ndetse n’ihazabu ya 1.050.000 Frw, rushingiye ku
mpamvu zirimo ukwemera ibyaha no kuba yari atarigeze akatirwa mbere.
