DJ Toxxyk yakatiwe iminsi 30 y'agateganyo

Imyidagaduro - 21/01/2026 1:48 PM
Share:

Umwanditsi:

DJ Toxxyk yakatiwe iminsi 30 y'agateganyo

Dj Toxxyk wacyekwagaho ibyaha birimo kwica bidaturutse ku bushake, gukoresha ibiyobabwenge, guteza impanuka ugahunga no kwanga gupimwa n'akuma gapima alcohol, yakatiwe iminsi 30 y'agateganyo.

Kuri uyu wa 21 Mutarama 2026, Urukiko rw'ibanze rwa Nyarugenge rwanzuye ko Dj Toxxyk afungwa iminsi 30 y'agateganyo, akaba agiye gukomeza gukurikiranwa afunzwe.

Ibyo ni bimwe mu bigize imyanzuro y'urukiko rwa Nyarugenge rwaburanishije Dj Toxxyk rukumva impamvu atanga zatuma afungurwa by'agateganyo ndetse n'izindi mpamvu zikomeye ubushinjacyaha bwari bwaratanze.

Urukiko rw'ibanze rwa Nyarugenge rwasanze kuba Dj Toxxyk yarireguye avuga ko ku cyaha acyekwaho cyo gukoresha ibiyobyabwenge yaragihakanye ndetse akavuga ko atabikoresha, ndetse akavuga ko mu bushinjacyaha atabyemeje, ari amaburakindi imbere y'urukiko kuko mu bugenzacyaha yabisinyiye ko abikoresha, agasobanura uko abikoresha n'igihe yatangiye kubikoreshereza.

Ku cyaha cyo guhunga nyuma yo guteza impanuka, urukiko rw'ibanze rwa Nyarugenge rwemeje ko hari impamvu zikomeye zo gutuma afungwa iminsi 30 y'agateganyo kuko akarere yakoreyemo impanuka atari ko yafatiwemo ndetse ko atigeze yitanga.

Ku cyaha cy'ubwicanyi budaturutse ku bushake, Dj Toxxyk aracyemera ndetse agasobanura uko byagenze.

Ku cyaha cyo kwanga gupimwa alcohol, urukiko rwasanze kuba hari amashusho amugaragaza ari mu kabari bitakwemezwa ko yakoresheje ibiyobyabwenge kereka habonetse ibindi bimenyetso bibigaragaza.

Nyuma y'ibyo byose, urukiko rw'ibanze rwa Nyarugenge rwanzuye ko Dj Toxxyk afungwa by'agateganyo mu gihe ubushinjacyaha bukomeje gukora iperereza nk'uko bari barabisabye mu iburanisha.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...