Urukiko rwamuhanishije gutanga ihazabu ya miliyoni 1,5 Frw ndetse no gukora imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atatu, ariko igihano cyo gukora iyo mirimo gisubikwa mu gihe cy’amezi atandatu. Ibi byatumye ahita arekurwa icyemezo kimaze gusomwa.
DJ Toxxyk yari amaze iminsi 135 afunzwe, bingana n’amezi ane n’iminsi 14, kuko yatawe muri yombi ku wa 20 Ukuboza 2025.
Yari akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’impanuka yabaye mu rukerera rwo kuri uwo munsi, aho yagonze umupolisi wari mu kazi akahasiga ubuzima. Nyuma y’iyo mpanuka, yahise acika, aza gufatirwa mu Karere ka Karongi.
Mu iburanisha ryo ku wa 14 Mutarama 2026, yemereye urukiko ko yakoze ibyaha byo guhunga umaze gukora cyangwa guteza impanuka ndetse n’icy’ubwicanyi budaturutse ku bushake.
Gusa yahakanye ibyaha bijyanye n’ibiyobyabwenge n’icyo kwanga gupimishwa igipimo cya alcool mu mubiri.
Icyemezo cy’uru rukiko cyashyize iherezo ku ifungwa rye, asabwa kubahiriza ibisabwa birimo no kutongera gukora ibyaha mu gihe cy’amezi atandatu igihano cye gisubitse.

Nyuma y’iminsi 135, Dj Toxxxyk yafunguwe ava mu igororero rya Nyarugenge
