Ibi byatangajwe binyuze mu itangazo
ryashyizwe hanze na Spinny Events, risobanura ko impinduka zakozwe mu rwego rwo
gutegura igikorwa kinini kizahuza imyidagaduro itandukanye ndetse kigatanga
uburambe bwihariye ku bazacyitabira.
Abategura iki gitaramo bavuga ko
bahisemo kukimurira ahagutse kandi hashobora kwakira neza umubare munini
w’abakunzi b’umuziki bitezwe kuzacyitabira baturutse mu Rwanda no hanze yarwo.
Muri iri tangazo, banagaragaje ko
hari umuhanzi ukomeye uzitabira iki gitaramo ariko amazina ye akaba
ataratangazwa kugeza ubu.
Bagize bati: “Nyuma y'igitaramo cya
mbere cyagenze neza kikitabirwa n'abantu benshi bo mu Rwanda no hanze yarwo,
twafashe icyemezo cyo kubegera kurushaho no kugikorera ahantu hagutse hashobora
kwakira neza abakunzi ba Spinny & Friends, tukabaha uburyohe
butazibagirana.”
Iki gitaramo kigiye kuba ku nshuro
ya kabiri, nyuma y’icyabaye mu 2025 ubwo DJ Spinny yizihizaga imyaka 10 yari
amaze mu ruganda rw’umuziki.
Icyo gihe ibikorwa byo kwizihiza
uwo munsi byabereye muri Uganda no mu Rwanda, aho igitaramo cyo mu Rwanda
cyabereye muri Zaria Court.
Abategura “Spinny and Friends 2026”
batangaje ko kuri iyi nshuro batazibanda ku muziki gusa, ahubwo bazongeramo
ibikorwa bitandukanye birimo siporo n’indi myidagaduro igamije gutuma
abazacyitabira bagira uburambe bwagutse.
Muri ibyo bikorwa harimo no guha
abazitabira amahirwe yo kurebera hamwe umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu
ndetse n’umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026, mu rwego rwo guhuza
siporo, umuziki n’ubusabane.
Abategura iki gitaramo bavuga ko kwimura itariki ndetse n’aho kizabera bigamije kurushaho kucyamamaza no gutuma cyitabirwa n’umubare munini w’abakunzi b’imyidagaduro, mu gihe Kigali ikomeje kwiyubaka nk’umujyi wakira ibikorwa bikomeye by’imyidagaduro ku rwego mpuzamahanga.

Dj Spinny yagaragaje ko bahisemo
gukorera iki gitaramo i Gahanga mu rwego rwo kwagura ibikorwa byabo no gushyira
mu bikorwa ubusabe bw’abafana
Dj Spinny avuga ko kuri iyi nshuro iki gitaramo kizahuzwa no kureba imikino y’Igikombe cy’Isi

Dj Spinny ari kumwe na Dj Etania ubwo bari bitabiriye imikino ya nyuma ya BAL




