Dj Sonia yiyongereye ku rutonde! Imibare y’abahohoterwa kuri murandasi izamuka uko bucyeye n’uko bwije

Imyidagaduro - 09/07/2026 10:00 AM
Share:

Umwanditsi:

Dj Sonia yiyongereye ku rutonde! Imibare y’abahohoterwa kuri murandasi izamuka uko bucyeye n’uko bwije

Mu gihe ikoranabuhanga rikomeje koroshya itumanaho no guhuza abantu hirya no hino ku Isi, ni na ko rikomeje kuba urubuga rw’ihohoterwa rikorerwa abantu benshi, by’umwihariko ibyamamare n’abakoresha imbuga nkoranyambaga cyane.

Mu Rwanda, ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa kuri internet (Cyberbullying cyangwa Digital Violence) gikomeje gufata indi ntera. Uko bwije n’uko bukeye, abantu batandukanye bagenda bagaragaza ko bibasiwe n’ababaharabika, babatuka, babakwirakwizaho ibihuha cyangwa bakabahimbira inkuru zigamije kubatesha agaciro.

Kayitesi Sonia wamamaye nka DJ Sonia ni umwe mu biyongereye ku rutonde rw’abavuga ko bamaze imyaka bashaka ubutabera nyuma yo guhohoterwa ku mbuga nkoranyambaga.

Abarimo umuhanzi Yago Pon Dat, Uwase Muyango Claudine, Keza Tresiky n’abandi tutarondora, mu bihe bitandukanye batatse gukwizwaho ibihuha.

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 8 Nyakanga 2026, Sonia yanyujije ubutumwa burebure ku rubuga rwa X agaragaza ko amaze imyaka itatu yitabaza inzego zitandukanye asaba ubutabera, ariko kugeza ubu akaba atarabubona.

Yagize ati: "Ndatabaza. Maze imyaka 3 nsaba ubutabera simbuhabwe. Birababaje binateye agahinda kumara imyaka 3 wiruka mu nzego usaba ubutabera ariko ntubuhabwe."

DJ Sonia yavuze ko ikibazo cyatangiye muri Nyakanga 2023, ubwo yagezaga ikirego mu Rwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), avuga ko hari agatsiko k’abantu kamutotezaga ku mbuga nkoranyambaga, kakamusebya, kakamuhimbira inkuru ndetse kakamwangiriza isura mu bantu.

Avuga ko yahamagajwe inshuro zitandukanye agatanga ibisobanuro, ariko ngo aho kugira ngo ikibazo gikemuke, bamwe mu bo yaregaga bakomeje kumenya ibyo yatanze mu iperereza, bigatuma bakomeza kumwibasira.

Nyuma yo kubona ikibazo gikomeza gukomera, DJ Sonia yavuze ko yageze aho yitabaza Minisitiri ufite urubyiruko mu nshingano, asaba ubufasha kuko ngo abamuhohoteraga bari bamaze no kumuteranya n’abakoresha be ndetse baninjirira umuryango we.

Avuga ko yasubijwe ko ikibazo cye kigomba gukurikiranwa n’inzego z'ubugenzacyaha, bityo asubira muri RIB ku wa 26 Nyakanga 2025 ari kumwe n'umunyamategeko we, Me Ibambe Paul.

Muri icyo kirego cya kabiri, yavuze ko ihohoterwa ryari rimaze gufata indi ntera, aho abantu batangiye kumwitirira indwara zidakira, guhimba ibiganiro (Chats), kubikwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga ndetse bamwe bakamwoherereza abantu bamusaba amafaranga ngo bahagarike kumusebya.

Yavuze ko hari ibimenyetso n’abatangabuhamya yatangiye, ariko akavuga ko kugeza ubu ikibazo cye kigikomeje.

Ikibazo kiri gufata indi ntera ku Isi no mu Rwanda

Inkuru ya DJ Sonia ije yiyongera ku z'abandi bantu bamaze igihe bavuga ko bahura n’ihohoterwa rikorerwa kuri internet.

Ubushakashatsi bwa Cyberbullying Research Center bugaragaza ko 58% by’abanyeshuri bafite imyaka iri hagati ya 13 na 17 bamaze guhura n’ihohoterwa rikorerwa ku ikoranabuhanga nibura rimwe mu buzima bwabo, mu gihe 33% bavuga ko baryibasiwe mu kwezi kwabanje ubushakashatsi.

Raporo zitandukanye zigaragaza ko hagati ya 30% na 58% by’urubyiruko ku Isi bahura n’ihohoterwa ryo kuri internet. Akenshi ririmo gutukwa, gusebanywa, gukwirakwizwa ibihuha, kwibasirwa kubera igitsina cyangwa ibitekerezo ndetse no kwangizwa izina ku mbuga nkoranyambaga.

Ku ruhande rw’abagore, raporo za UN Women zerekana ko 38% byabo bamaze guhura n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyangwa irindi hohoterwa rikorerwa kuri internet.

Muri Afurika, ubushakashatsi bwakorewe muri Kenya, Uganda na Afurika y'Epfo bugaragaza ko nibura 28% by’abagore babajijwe bavuga ko bahuye n’ihohoterwa rikorerwa ku mbuga nkoranyambaga.

Abahanga bavuga ko imbuga nka TikTok, Instagram, Snapchat na YouTube ari zo zigaragaramo cyane ibikorwa byo gutuka, guharabika no gukwirakwiza amakuru y’ibihuha, cyane cyane ku rubyiruko n’ibyamamare.

Abanyamakuru n'ibyamamare bari mu bibasirwa cyane

Nubwo buri wese ashobora guhura n’ihohoterwa ryo kuri internet, ubushakashatsi bwa UNESCO bugaragaza ko 75% by’abagore bakora umwuga w’itangazamakuru bamaze guhura n’ihohoterwa rikorerwa ku ikoranabuhanga.

Ibyamamare na byo biri mu byibasirwa cyane bitewe n'uko ubuzima bwabyo bukurikirwa n'abantu benshi. Kenshi usanga bahura no gusebanywa, gutukwa, gukwirakwizwaho ibihuha cyangwa amakuru atizewe agamije kubangiriza izina.

Abahanga mu buzima bwo mu mutwe bagaragaza ko iri hohoterwa rigira ingaruka zikomeye zirimo kwiheba, guhangayika, gutinya gukoresha imbuga nkoranyambaga, kwigunga ndetse rimwe na rimwe rikaba ryagira ingaruka ku kazi no ku mibanire.

Raporo za UNICEF zigaragaza ko hari abana n’urubyiruko bagera kuri 20% bavuga ko bigeze guhagarika kujya ku ishuri kubera ubwoba bw’ihohoterwa bakorerwaga kuri internet.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Dj Sonia yavuze ko ibyamubayeho mu gihe cy’imyaka itatu ishize, byatumye atekereza impamvu yahisemo akazi ko kuvanga imiziki kamusigiye kumenyekana ku mbuga nkoranyambaga.

RIB: Abakora ibi byaha baba babizi kandi barahanwa

Mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo y'Igihugu ku wa 12 Nzeri 2024, Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yibukije abakoresha imbuga nkoranyambaga ko ibikorwa byinshi bikorerwaho ari ibyaha bihanwa n'amategeko.

Yagize ati: "Abo bantu bose bakoresha imbuga nkoranyambaga nabi baba bazi neza 100% ko ibyo bakora ari icyaha. Iyo babikora bihisha inyuma y'utuzina biyita ariko barafatwa kandi bagahabwa ibihano bitewe n'ibyo bakoze."

Yavuze ko ibyaha birimo gukwirakwiza ibihuha, kwiyitirira umwirondoro w’undi, gukoresha imvugo zibiba urwango, gukwirakwiza ibikorwa by’urukozasoni cyangwa ibindi bikorwa bica amategeko bifite ibihano bishobora kugera ku gifungo kiri hagati y'imyaka itanu n'icumi bitewe n'uburemere bw'icyaha.

Yanashimangiye ko abakoresha imbuga nkoranyambaga bafite inshingano zo kubaha uburenganzira bw’abandi no gushungura ibyo batangaza aho gukurikirana inyungu cyangwa kwamamara.

Ingamba zirakazwa

Mu rwego rwo kugabanya ihohoterwa rikorerwa kuri internet, Guverinoma y'u Rwanda yakomeje gushyiraho ingamba zitandukanye zirimo kuvugurura amategeko ajyanye n'ikoranabuhanga ndetse no gushyira imbaraga mu kurinda abana gukoresha nabi imbuga nkoranyambaga.

Hari kandi gahunda zigamije kugabanya ikoreshwa ry’imbuga zimwe na zimwe ku bana batarageza ku myaka 16, mu gihe abantu bose bahohoterwa basabwa kwihutira gutanga ibirego mu nzego zibishinzwe kugira ngo ababigizemo uruhare bakurikiranwe.

Mu gihe imibare mpuzamahanga ikomeje kugaragaza ko abarenga kimwe cya kabiri cy’abakoresha internet bavuga ko bamaze guhura n’itotezwa, itukwa cyangwa guharabikwa ku mbuga nkoranyambaga, ubuhamya bwa DJ Sonia bugaragaza ko iki kibazo na cyo gikomeje kwigaragaza mu Rwanda.

Ni ikibazo kidakwiye gufatwa nk’amagambo yo ku mbuga gusa, ahubwo ni imwe mu mbogamizi zikomeje kugira ingaruka ku buzima bwo mu mutwe, ku kazi no ku mibereho y’abantu, bityo kikaba gisaba ubufatanye bw’inzego zose, abakoresha imbuga nkoranyambaga n’abaturage muri rusange kugira ngo internet ibe ahantu hatekanye kuri buri wese.

Dj Sonia yatangaje ko amaze imyaka 3 ashaka ubutabera ariko ntabuhabwe. Yavuze ko yatanguwe no kubona abantu yareze muri RIB, bamwigambaho



KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA DJ SONIA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...