Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, DJ Sonia yavuze ko ibi bitaramo bizaba mu mpera z’Ukuboza 2026, mu rugendo azakorera muri Aziya.
Yavuze ko kugeza ubu hari ibitaramo byamaze kwemezwa, birimo n’ikizabera i Guangzhou, mu Bushinwa. Icyakora, ntiyatangaje andi makuru arambuye ku yindi mijyi azataramiramo.
DJ Sonia ari mu bavanga imiziki mu Rwanda, aho akomeje kwagura ibikorwa bye bijyanye n’umuziki no kwitabira ibitaramo bitandukanye.
Gukorera ibitaramo bye muri Aziya bizaba ari andi mahirwe yo kugeza umuziki avanga ku bakunzi bawo bo hanze y’u Rwanda.
Gukorera ibikorwa bye byo kuvanga imiziki muri Aziya kandi biri mu rugendo rwo kwagura aho akorera umwuga we, binyuze mu bitaramo ahuriramo n’abakunzi be mu njyana zitandukanye zirimo Afrobeat, Hip Hop, R&B na Amapiano.


DJ Sonia agiye gutaramira muri Aziya mu mpera za 2026
