Nadenge Rusam wamamaye mu kuvanga imiziki mu Rwanda nka Dj Rusam, yateye imitoma umugabo we Alex Tlex amwifuriza isabukuru nziza y'amavuko.
Mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye yagize ati "Isabukuru nziza y'amavuko ku muntu nkunda cyane kurusha abandi. Umugabo akaba n'inshuti magara nasabye.
"Nizeye ko ubizi ko igihe cyose nzaba nkiriho uzaba ukunzwe, wishimirwa kandi usengerwa. Ndagukunda cyane kuruta uko amagambo yabisobanura. Isabukuru nziza y'amavuko rukundo rwange."
Tariki 25 Kanama 2024 nibwo Dj Rusam yambitswe impeta y'urukundo na Alex, basezerana imbere y'amategeko tariki 05 Kamena 2025, mu gihe ubukwe bwabo bwabaye 07 Kamena 2025.
Izina rye ryarushijeho kuzamuka ubwo we na DJ Higa bagaragaraga mu ndirimbo yitwa "Aye" y'umuhanzi Juno Kizigenza
Akaba ari umuhanga mu kuvanga imiziki (DJ), akaba kandi ari n'utunganya ibiganiro kuri YouTube ye numugabowe youtube bise RusamTlex.



Dj Rusam yatomoye umugabo we wizihije Isabukuru yamavuko
