Dj Regius uri gutangira
urugendo rwe mu muziki, yahishuye ko bitoroshye ku banyarwanda bakorera umuziki
mu mahanga, kuko bibasaba gukora ingendo bashaka abanyarwanda bene wabo
bashobora kumvikana ku rurimi.
Yagize ati: “Umuziki mu
mahanga ku banyarwanda ntabwo byoroshye, kuko nta ba-producer benshi b’abanyarwanda
baba inaha. Nkanjye binsaba kujya muri Belgique kuko ni Jay P production
umfasha. Studio usanga zitwegereye ni iz’abanyamahanga. Rero burya gukorerwa
indirimbo n’umuntu utumva ibyo uririmba ntibimworohera kukuyobora cyangwa
kugira ibyo agufasha kuko aba atumva ibyo uvuga, akaba ariyo mpamvu bidusaba
kujya gushaka bene bacu bakabidufashamo.”
Yashimaniye ko iyi ari yo
mbogamizi yonyine amaze uhura na yo. Ati: “Byansabye kujya Belgique ni amasaha
8 ibirometero 700 urumva si kimwe nka Kigali usimbukira Nyamirambo ugakora
indirimbo ugahita utaha, haba hari ikibuzemo ejo ugasubirayo, ni ibintu bisaba
gutegura.
Kimwe na video nayikoreye
mu mujyi wa Lille nayikorewe na Bombastic studio y’Umunyarwanda. Ni amasaha 7,
ibirometero 640. Video bisaba nibura iminsi nibura 2, uretse iby’uko abo
twakoranye bose bari kure yanjye nta zindi mbigamizi nahuye na zo.”
Dj Regius yavuze ko
ibikubiye mu ndirimbo nshya ‘Single Mama’ari inkuru mpamo ishingiye ku buzima
bwe, kuko Se yitabye Imana we n’abavandimwe be bakiri bato bagakura barerwa na
nyina gusa na we wari ukiri muto.
Ati: “Indirimbo nshya ni
inkuru mpamo yacu kuko Papa yitabye Imana tukiri bato, Mama aturera ari wenyine
ku myaka 31 yari afite, turi 5 aradukuza ntacyo tumuburanye.”
Yavuze ko ubutumwa
bukubiye muri iyi ndirimbo ari ubwo kwerekana ukuntu ababyeyi b’abagore barera
abana babo bonyine bavunika, bakigomwa byinshi, abana bagakura ntacyo
bababuranye. Ati: “Mba nereka abo babyeyi ko tubizirikana kandi ko twizeye ko
umunsi umwe tuzabitura.”
Uyu muhanzi, yasabye abakunzi b’umuziki Nyarwanda kumushyigikira mu buryo bwose, abasezeranya kutazabatenguha cyangwa ngo abicishe irungu, no gukomeza kubaha imiziki myiza kandi irimo ubutumwa.
DJ Regius yinjiye mu muziki, ashima ababyeyi b'abagore bafata inshingano zo kureba abana bonyine, bakabarera neza kugeza bakuze
Uyu muhanzi ukorera umuziki mu Bufaransa, yavuze ko iyo ndirimbo ari ubuhamya bw'ibyamubayeho mu buzima bwe
Yatangiye urugendo rwo kuririmba nyuma y'igihe avanga imiziki
REBA INDIRIMBO "SINGLE MAMA" YA DJ REGIUS