Dj Pius yatumiwe mu birori by’iserukiramuco riherekeza Igikombe cy’Isi muri Boston

Imyidagaduro - 13/06/2026 11:47 AM
Share:

Umwanditsi:

Dj Pius yatumiwe mu birori by’iserukiramuco riherekeza Igikombe cy’Isi muri Boston

Umuhanzi akaba n’umu-DJ, Rukabuza Rickie wamamaye nka Dj Pius, yatangaje ko yatumiwe mu birori bya FIFA Fan Festival Boston 2026 Cultural Showcase, biri mu bikorwa byateguwe mu rwego rwo guherekeza no kwizihiza Igikombe cy’Isi kiri kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique.

Ni ibirori bitegurwa na FIFA hagamijwe guhuza abafana baturutse imihanda yose y’isi, bakizihiza umupira w’amaguru binyuze mu muziki, imbyino ndetse n’umuco w’ibihugu bitandukanye.

Dj Pius yabitangaje abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, aho yavuze ko yishimiye cyane amahirwe yo kuzatarama muri ibi birori bifatwa nka bimwe mu bikomeye bihuriza hamwe abakunzi b’umupira w’amaguru n’umuco.

Yagize ati: “Boston, nishimiye gutaramira muri FIFA Fan Festival™ Boston 2026 Cultural Showcase mu rwego rwo kwizihiza iri rushanwa rikomeye ku isi. Ngwino twishimire umukino mwiza binyuze mu muziki, imbyino n’umuco.”

Uyu muhanzi yavuze ko ku rubyiniro azahuriraho n’umucuranzi w’ingoma uzwi nka Raphael the Drummer ndetse n’abahanzi n’ababyinnyi bazatanga ibyishimo ku bazitabira ibi birori.

Iki gitaramo kizabera kuri Boston City Hall Plaza ku wa Mbere tariki 15 Kamena 2026, guhera saa tanu za mu gitondo kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba ku isaha yo muri Boston.

Dj Pius ni umwe mu bahanzi nyarwanda bamaze igihe bagaragaza umuziki n’umuco nyarwanda ku rwego mpuzamahanga.

Ubutumire bwe muri FIFA Fan Festival Boston 2026 Cultural Showcase bugaragaza uburyo ibikorwa bye bikomeje kugera kure no guhabwa agaciro mu ruhando mpuzamahanga.

Abanyarwanda batuye muri Boston no mu bice biyikikije bazagira amahirwe yo kureba uyu muhanzi ku rubyiniro muri ibi birori bihuza siporo, umuziki n’umuco, mu gihe isi yose ikomeje guhanga amaso ibikorwa bitandukanye biherekeza Igikombe cy’Isi cya 2026.


Dj Pius yatangaje ko agiye gutaramira mu Mujyi wa Boston mu gitaramo kizaba ku wa Mbere tariki ya 15 Kamena 2026

Dj Pius azahurira ku rubyiniro n’umucuranzi w’ingoma uzwi nka ‘Raphael the Drummer’


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...