Babo yinjiye muri 1K Entertainment abisikana n’umuhanzi Amalon uherutse gusezera muri iyi Label, wahise asohora amashusho y’indirimbo ye ya mbere yise ‘Tequila’.
Dj Pius yabwiye INYARWANDA, ko kuva Babo yatangira umuziki amushyigikira byanatumye amwiyegereza muri Label ya 1K Entertainment. Babo ni mwishywa wa Dj Pius.
Uyu muhanzi yavuze ko yasinyishije Babo imyaka itanu ‘ishobora kongerwa’. Avuga ko mu gihe cy’imyaka itanu ya kontaro, bagiye gushyira imbere ibikorwa bye.
Ati “Twabitangiye ni ibi. Ni akazi, ni ugukora buriya akazi niko kakwereka aho mushaka kugana." Dj Pius yavuze ko nawe ari kwitegura gusohora indirimbo nshya, ariko ko Label ye igiye kubanza gushyira imbaraga mu kuzamura Babo.
Umuhanzikazi w’Umunyarwanda Barbara Teta uzwi kandi nka Babo yahise asohora amashusho y’indirimbo ‘Go Low’ yakoranye n’umuhanzi The Ben yafatiwe mu Rwanda mu gihe cy’ukwezi kumwe.
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'GO LOW' YA BABO NA THE BEN
Mu kiganiro aherutse kugirana na INYARWANDA, Babo witegura kuzuza imyaka 20 y’amavuko, yavuze ko amaze igihe ahugiye mu ishuri no kwita ku bindi bintu byo mu buzima bwe byatumye adahita asohora indirimbo.
Avuga ko ahishiye byinshi abafana be birimo
n’indirimbo yakoranye n’abandi bahanzi adashobora guhita atangaza.
Babo uzwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Ich Liebe Dich’ yavuze ko mu buzima bwe ahora aharanira kugira inshuti no kwishima, gufasha abatishoboye barimo abagore badafite icyo guha abana babo no guteza imbere umuziki we ukarenga imbibi z’u Rwanda, ndetse agashimisha ababyeyi be.
Uyu mukobwa yanavuze ko ari gutekereza gukora ubushabitsi mu bintu bitandukanye kugira ngo yiteze imbere nk’intego yihaye mu muziki. Ndetse ko atekereza kugira umuryango mugari nk’abandi.
Inkuru bifitanye isano: Babo yavuze ku mukobwa byavuzwe ko bakundana
Umuhanzikazi Babo yamaze gusinya imyaka itanu muri 1K Entertainment

Babo azwi mu ndirimbo zitandukanye harimo n'iyo yakoranye n'itsinda rya Urban Boys Dj Pius yavuze ko yari asanzwe afasha mu muziki mwishywa
we, Babo
REBA HANO INDIRIMBO 'GO LOW' YA BABO FT THE BEN