Dj Pius yahundagajweho amadorali mu gitaramo cy’isabukuru; Ruti Joel asogongeza Album ye – AMAFOTO+VIDEO

Imyidagaduro - 17/08/2025 9:31 AM
Share:

Umwanditsi:

Dj Pius yahundagajweho amadorali mu gitaramo cy’isabukuru; Ruti Joel asogongeza Album ye – AMAFOTO+VIDEO

Ni igitaramo cyaranzwe n’ibyishimo, amarangamutima n’urukundo rudasanzwe abafana bagaragarije umuhanzi Dj Pius, ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 15 amaze avanga imiziki mu gitaramo cyabereye kuri Kigali Universe, ku mugoroba wo ku wa Gatandatu rishyira kuri iki cyumweru tariki 17 Kanama 2025.

Dj Pius yatangiye urugendo rwe mu itsinda Two 4Real, nyuma aza gutangira gukora ku giti cye. Mu myaka yose ishize, yakoze indirimbo zakunzwe n’abatari bake, zimufasha kuba umwe mu bahanzi bakomeje kugira ijambo mu muziki nyarwanda.

Ni yo mpamvu iki gitaramo cyari amahirwe yo gusubiza amaso inyuma, gusangiza abafana ibihe by’ingenzi mu rugendo rwe no kubashimira uburyo bakomeje kumuba hafi.

Saa 22:19’ nibwo Dj Pius yageze ku rubyiniro. Yatangiye kuvanga imiziki itandukanye, ahereye ku ndirimbo zamamaye mu myaka 15 ishize kugeza ku ndirimbo nshya ziri ku isoko muri iki gihe.

Indirimbo nka 'Akaramata' ya Meddy n’izindi zanyuze benshi mu myaka ya 2010s, zasubiwemo na Pius zibyutsa amarangamutima y’abari bitabiriye.

Mu gihe yacurangaga, hari umugabo wamusanzeyo ku rubyiniro amuha inota y’amafaranga 5,000 Frw. Undi nawe yahise amusanga amushyikiriza inote eshatu z’amadorali 100, bingana na $300. Ibi byatumye Pius yishima bikomeye, ashimira abafana uburyo bakomeje kumutera inkunga mu rugendo rwe rw’umuziki.

Igitaramo cya Dj Pius cyaranzwe no gusangirwa n’abandi bahanzi bakomeye mu muziki nyarwanda. Jules Sentore waje kumusangiza ku rubyiniro, yavuze ati: “Imyaka 15 mu muziki ntabwo ari ikintu cyoroshye. Nishimiye kugaragara ndi kumwe nawe kandi niteguye no gutaramana nawe. Mwakoze kuza iri joro, Kigali Universe. Imyaka 15 si ubusa.”

Ruti Joel yasogongeje abitabiriye Album ye nshya yise Rutakisha. Yanyuze abari aho mu ndirimbo Cunda, Amaliza, Rutakisha n’izindi.

Alyn Sano na Dj Pius bafatanyije kuririmba indirimbo Bonane bakoranye. Yanaririmbye n’indirimbo ze zakunzwe nka Chop Chop yakoranye na BenSoul ndetse na Head.

Mike Kayihura yinjiriye mu ndirimbo ye Sabrina yakunzwe bikomeye, aririmba kandi ‘Big Time’ ndetse na ‘Tuza’ yakoranye na Dj Pius.

Mu gusoza, Dj Pius yongeye kugaruka ku rubyiniro aririmba indirimbo ye ‘Ubushyuhe’ yakoranye na Bruce Melodie. Ni indirimbo yatumye akomeza kunyura n’abafana, yisanga mu rukundo rwinshi rwabaye insanganyamatsiko y’ijoro.

Iki gitaramo cyasize gihamije ko imyaka 15 mu muziki atari ibintu byoroshye. Dj Pius yatahanye ishema ry’urugendo rwe, mu gihe Ruti Joel yasigiye abakunzi be amatsiko yo gutegereza Album ye nshya.

Dj Pius yizihizaga imyaka 15 ishize avanga imiziki atabariyemo imyaka ishize aririmba. Yataramanye kandi na Joshua Baraka wo muri Uganda, wari witwaje ‘Dj’ wihariye wanamucurangiye indirimbo yaririmbye mu bihe bitandukanye.

DJ Pius aherutse kubwira InyaRwanda, ko igihe amaze muri muzika cyamubereye umusingi ukomeye, agira ati: “Iyi myaka yose yampaye umusingi n’icyerekezo mfite ubu. Nahuriyemo n’abantu muri iyi ‘industry’ dufitanye igihango kugeza magingo aya.”

DJ Pius, wavutse mu muryango w’abana 13, yatangiye umuziki akiri mu mashuri yisumbuye aho yari ashinzwe ibikorwa by’imyidagaduro mu ishuri ryo muri Uganda, ariko by’umwihariko inzira ye nk’umucuranzi yatangiye ubwo nyirasenge yamuhaye akazi ko kuba DJ mu kabari ke mu 2005 nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye kuri Lycée de Kigali.

Yakomeje akora akazi k’ubucuranzi anashinzwe IT, mbere y’uko yinjira mu itsinda rya Two 4 Real mu 2009, aho yakoranye na Tumaini, bakabasha gukora indirimbo zirenga 40, harimo izari zigize Album yabo yise “Nyumva”.

Mu mwaka wa 2016, Pius yatangiye urugendo nk’umuhanzi ku giti cye, ndetse ahita atumbagira ku ruhando mpuzamahanga ahereye ku ndirimbo “Agatako” yakoranye na Jose Chameleone, na “Play It Again” yakoranye na Radio & Weasel. Yakurikijeho izindi ndirimbo nka “Iwacu”, “Homba Homboka”, “Ribuyu”, “Ubushyuhe”, “Turawusoza” n’izindi.

N’ubwo afite impamyabumenyi ya Kaminuza mu mategeko rusange n’ay’imbere mu gihugu (Public & Internal Law), Pius avuga ko umuziki ari urukundo rwe nyarwo, akaba amaze imyaka irenga 15 akora ubucuranzi (DJing), kandi imyaka 10 nk’umuhanzi w’indirimbo.

DJ Pius ni umuyobozi mukuru wa 1K Entertainment, inzu ifasha abahanzi n’abacuranzi, inategura ibitaramo. Muri iyi label, hanyuzemo abahanzi barimo Amalon, ndetse na Pius ubwe yagiye akoresha iyi nzu mu kuzamura ibikorwa bye by’umuziki.

Mu 2024, ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 35 y’amavuko, yashyize hanze Extended Play (EP) yise “Thirty-Fine” igizwe n’indirimbo 11.

Iyi EP yayituye nyakwigendera Rama Isibo, wari inshuti ye magara ndetse umwe mu banditsi b’indirimbo beza mu Rwanda. Yagize ati “Rama yari umuntu twagiranye umubano ukomeye. Twakoranye kuri iyi EP igihe cy’umwaka wose. Niyo mpamvu nayimuhariye.”

Iyi EP irimo indirimbo nka “Easy”, “Ntakibazo” (ft. Jose Chameleone), “Sibyo”, “Today”, “Belly Dancer”, “Wicked” (ft. Kivumbi & Maestobooming), “Ndakumeza Neza”, “Falling”, “She Love Me” (ft. Bruno K), “Test Drive” na “Urabikwiye” (ft. Lexivone & Jules Sentore).

Yakozwe n’aba-producers barimo Niko Ye, Madebeats, Knox Beat, Ronnie, Remix, Habbert Skillz na Bob Pro.

Igitaramo cyo ku wa 16 Kanama 2025 kizaba umwanya wo gusubiramo urugendo rw’umuhanzi waciye inzira mu ruganda rwuzuyemo ibibazo n’ibyishimo, akanarufasha mu gukura.

Ni igitaramo kitezwe n’abatari bake bitewe n’ibyamamare bizacyitabira n’inshuro idasanzwe izaba iteguye n’umurongo Pius yahaye umuziki.

Dj Pius yageze ku rubyiniro saa 22:19’ atangiza igitaramo cyo kwizihiza imyaka 15 mu muziki


Dj Pius acuranga indirimbo zanyuze mu mateka y’imyaka 15 ishize


Dj Pius aririmba “Ubushyuhe” yakoranye na Bruce Melodie, ibyishimo biba byose


Jules Sentore asangiza abafana ijwi rye mu gitaramo cya Dj Pius


Jules Sentore atangaza ko imyaka 15 mu muziki atari ibintu byoroshye


Ruti Joel asogongeza Album ye nshya “Rutakisha” imbere y’abafana


Ruti Joel aririmba indirimbo ze “Cunda” na “Amaliza” zinyura abari aho


Ruti Joel ashyira amatsiko mu bafana ku ndirimbo ye nshya “Rutakisha”


Alyn Sano na Dj Pius baririmbana indirimbo “Bonane” bishimisha abafana


Alyn Sano yerekana ijwi rikomeye mu ndirimbo “Chop Chop” yakoranye na BenSoul

Alyn Sano yongeye gususurutsa abitabiriye mu ndirimbo “Head” yakunzwe cyane


Mike Kayihura yinjirira mu ndirimbo ye “Sabrina” yakunzwe cyane


Mike Kayihura yishimwa mu ndirimbo “Big Time” yatumye benshi baririmba


Joshua Baraka yinjirira mu gitaramo cya Dj Pius atanga ibyishimo bidasanzwe


Joshua Baraka yanyuze abafana mu ndirimbo ze ziri ku isoko muri iki gihe


Joshua Baraka yifatanyije na Dj Pius mu gususurutsa abitabiriye i Kigali


KANDA HANO UREBE UKO ALYN SANO YATARAMANYE NA DJ PIUS MU GITARAMO CYE

JOSHUA BARAKA YONGEYE GUTARAMIRA I KIGALI ANYURA AMAGANA Y'ABANTU

RUTI JOEL YATANZE UMUSOGONGERO WA ALBUM 'RUTAKISHA' YITEGURA GUSHYIRA HANZE

MIKE KAYIHURA YAGARAGARIJWE URUKUNDO RUDASANZWE MURI IKI GITARAMO


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...